Umunyamakuru wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, yasabye Urukiko kurekurwa by’agateganyo mu gihe akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo guteza imvururu muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko no gukorera urugomo abayobozi mu nzego za Leta.
Ibi yabigarutseho ku wa 27 Mata 2026, mu iburanisha ryabereye ku Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, aho urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rwari rwasubitswe mbere kubera ko abamwunganira batari biteguye.
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko ibirego bishingiye ku byabaye mu mpera za Werurwe 2026, mu Murenge wa Jabana, aho ubuyobozi bwari bwagiye kugenzura iyubahirizwa ry’icyemezo cyo gusana inzu cyari cyahawe umwe mu baturage.
Nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, uwo muturage ntiyubahirije ibyasabwe, ahubwo yubakaga ibyumba bishya by’amashuri atabiherewe uruhushya. Nyuma y’uko asabwe kubihagarika, byaje kugera aho hategurwa igikorwa cyo gusenya ibyari byubatswe binyuranyije n’amategeko.
Ubwo ibyo byari bigiye gukorwa, ngo DC Clement yahamagawe ahita atangira gushishikariza abaturage kubirwanya, ndetse akoresha imbuga nkoranyambaga mu gutambutsa ubutumwa bwibasira ubuyobozi, harimo amagambo Ubushinjacyaha buvuga ko ashobora guteza imidugararo no gukwirakwiza amakuru ateye impungenge.
Hari kandi ibyo akekwaho byo gukubita umwe mu bayobozi bo mu Murenge no kwangiza imodoka yifashishijwe muri icyo gikorwa.
Hashingiwe kuri ibi, Ubushinjacyaha bwasabye ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe iperereza rigikomeje.
Mu kwisobanura kwe, DC Clement yemeye ko hari amakosa yakoze, ayahuza n’uburakari yagize muri icyo gihe. Yavuze ko yari asanzwe aziranye n’uwo muturage kuva mu mashuri yisumbuye, ndetse ko bagiye gusaba ibyangombwa by’ubwubatsi ariko ntibagaragaze neza umugambi wo kubaka ibyumba bishya.
Yagize ati: “Nagize uburakari butari ngombwa. Nabisabiye imbabazi Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu.”
Yanasabye urukiko kumuha amahirwe yo gukurikiranwa adafunze, agaragaza ko yiteguye kubahiriza ibyo yategekwa byose, harimo no gutanga ingwate y’inzu afite ifite agaciro k’amafaranga menshi.
Urukiko ruri gusuzuma impande zombi mbere yo gufata icyemezo ku ifungwa cyangwa ifungurwa by’agateganyo.
Rwarinda Gaston
rwandatribune.rw