U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byongeye gushimangira ubushake bwo kwihutisha ibikorwa bigamije gusenya umutwe wa FDLR, mu nama ya gatanu y’Urwego Ruhuriweho rwo Guhuza Ibikorwa by’Umutekano (JSCM) yabereye i Genève, mu Busuwisi.
Iyi nama yabaye ku wa 15 na 16 Nyakanga 2026, yahuje intumwa z’u Rwanda, RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), hagamijwe gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington rigeze, by’umwihariko ibikorwa bijyanye no kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, impande zombi zashimangiye ko ziyemeje gushyira mu bikorwa ibyo zemeranyije, harimo kwihutisha isenywa rya FDLR ndetse no gukemura impungenge z’umutekano zatumye u Rwanda rushyiraho ingamba z’ubwirinzi ku mupaka warwo.
FDLR, umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye muri RDC, ukomeje gufatwa nk’imwe mu mpamvu z’ingenzi zitera umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo no ku Rwanda, nk’uko bigaragazwa na raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.
Iyo raporo igaragaza ko FDLR igizwe n’amashami atatu y’ingenzi ari yo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP, yose akaba yarahinduye amazina yifashisha mu rwego rwo kwihisha no gukomeza ibikorwa byayo. FDLR-FOCA ikoresha izina rya “Bataillon Jungle”, FDLR-RUD ikiyita “FDP-R”, naho FDLR-FPP ikagumana izina rya “FPP”.
Nubwo uyu mutwe uvuga ko ufite abarwanyi barenga 10.000, ndetse ishami ryawo rya CRAP rikavuga abarenga 20.000, raporo za Loni n’inzego z’ubutasi zigaragaza ko umubare ushobora kwizerwa uri hagati y’abarwanyi 3.500 na 4.500.
Raporo inagaragaza ko nubwo FARDC yari yatangaje muri Werurwe 2026 ko igiye kurandura FDLR, impuguke zagaragaje ko icyo gikorwa kitari cyoroshye, kuko bamwe mu bagize uwo mutwe bakomeje gukorana n’Ingabo za Leta ya Congo cyangwa bakinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo.
Mu rwego rwo gutuma Amasezerano ya Washington ashyirwa mu bikorwa neza, impande zose zemeranyije gushyiraho uburyo buhamye bwo kugenzura no gukurikirana buri cyemezo kizafatwa, hagamijwe kubazwa inshingano no kongera icyizere hagati y’abafatanyabikorwa.
Abitabiriye iyo nama banahawe raporo na MONUSCO ku bikorwa byo kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no gucyura abahoze ari abarwanyi, by’umwihariko abo mu mutwe wa FDLR, nk’imwe mu nkingi zifatwa nk’iz’ingenzi mu kugarura amahoro arambye.
Inama yasojwe u Rwanda na RDC byiyemeje gukomeza gusangira amakuru y’umutekano no kongera ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, afatwa nk’intambwe ikomeye ishobora gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’iterambere mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Rwandatribune.rw