Komite y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ishinzwe ibihano ku kibazo cy’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yafatiye ibihano bishya abayobozi b’imiryango yitwaje intwaro irimo M23, FDLR, Twirwaneho na ADF, ndetse ishyira Alliance Fleuve Congo (AFC) na Twirwaneho ku rutonde rw’imiryango yafatiwe ibihano.
Mu itangazo ryasohowe ku wa 14 Nyakanga 2026, Komite yashyizweho hashingiwe ku Cyemezo 1533 (2004) yatangaje ko hiyongereye ku rutonde rw’ibihano abantu barimo Corneille Nangaa, uyobora ihuriro rya AFC, n’abandi bayobozi batanu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Abandi bashyizwe kuri uru rutonde ni Col. John Imani Nzenze uvugwa nk’ushinzwe ubutasi muri M23, Brig. Gen. Sébastien Kimenyi uzwi nka Nyembo ukuriye ubutasi bwa FDLR, Lt. Col. Gustave Kubwayo uzwi nka Silikove uyobora umutwe udasanzwe wa FDLR, Brig. Gen. Charles Sematama uyobora ibikorwa bya gisirikare bya Twirwaneho, ndetse na Muhammed Lumisa wo mu mutwe wa ADF.
Loni yavuze ko aba bantu n’iyi mitwe bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bibangamira amahoro, umutekano n’ubutabera mu burasirazuba bwa RDC, aho imitwe yitwaje intwaro imaze igihe ikomeje ibikorwa by’imirwano n’ubugizi bwa nabi.
Ibihano byafatiwe abo bantu n’imiryango birimo gufatira imitungo yabo iri mu bihugu bigengwa n’amabwiriza ya Loni, kubabuza gukora ingendo mpuzamahanga ndetse no kubabuza kubona intwaro cyangwa ubundi bufasha bwa gisirikare.
Ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye bisabwa kubahiriza ibi bihano, birimo gukumira ihererekanya ry’intwaro, ubufasha bwose bushobora gukoreshwa mu bikorwa by’imirwano ndetse no kubuza abo bantu kwinjira cyangwa kunyura ku butaka bwabyo.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw