Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > RDC: C64: Nta Biganiro Bizabaho Tshisekedi Ataretse Guhindura Itegeko Nshinga
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: C64: Nta Biganiro Bizabaho Tshisekedi Ataretse Guhindura Itegeko Nshinga

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 11, 2026 3:19 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Ihuriro ry’amashyaka n’imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (C64) ryatangaje ko ritigeze risaba guhura na Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Évariste Ndayishimiye, ahubwo ko ari we waritumiye kugira ngo yumve uko ribona ikibazo cyugarije RDC.

Mu itangazo ryasohowe nyuma y’ibiganiro, C64 yavuze ko Perezida Ndayishimiye yafashe icyo cyemezo nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi, ashaka kumva ibitekerezo by’impande zitandukanye ku bibazo bimaze igihe byugarije Congo.

Iri huriro ryavuze ko ryasobanuriye Perezida Ndayishimiye ko ikibazo cya RDC kidashingiye gusa ku ntambara ikomeje mu Burasirazuba bw’igihugu, ahubwo ko hari n’ibindi bibazo bikomeye birimo imiyoborere mibi, umutekano muke, kudakora neza kw’inzego za Leta no kutubahirizwa kw’Itegeko Nshinga.

Nk’uko C64 ibitangaza, Perezida Ndayishimiye yashimangiye ko ikibazo cya Congo gikwiye gushakirwa umuti binyuze mu biganiro bya politiki no kwimakaza ubumwe bw’Abanye-Congo, aho gukomeza amakimbirane.

Iri huriro ryongeye kwamagana umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga, rivuga ko kuwushyira mu bikorwa mu gihe igihugu kiri mu ntambara kandi hari ibice bikigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro bishobora guteza umwuka mubi no kurushaho gucamo ibice igihugu.

C64 ryatangaje ko rizakomeza ibikorwa byo kwamagana uwo mushinga, rinahamagarira Abanye-Congo kwitabira urugendo rw’amahoro ruteganyijwe ku wa 22 Nyakanga 2026, rugamije gusaba kubahirizwa kw’Itegeko Nshinga, kwimakaza amahoro na demokarasi, ndetse no gusaba Perezida Tshisekedi kwegura.

Nubwo rivuga ko ryiteguye ibiganiro bya politiki, C64 ryashimangiye ko bidashoboka mu gihe Perezida Tshisekedi atarahagarika burundu gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga.
Ryasabye kandi kurekurwa kw’abafungwa ba politiki, guhagarika ibyo ryita gukoresha ubutabera mu nyungu za politiki no kubahiriza ubwisanzure bwa politiki n’uburenganzira bwa muntu.

Mu gusoza, C64 ryavuze ko kwemera ubutumire bwa Perezida Ndayishimiye bitavuze ko ryahinduye imyemerere cyangwa amahame yaryo, ahubwo ko ryifashishije uwo mwanya kugira ngo risobanure uko ribona ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDF Yasezeye ku Ba Ofisiye Bagizwe mu Kiruhuko cy’Izabukuru, Ishima Umusanzu Wabo mu Kubaka Igihugu
Next Article DRC Peace Process: Is Évariste Ndayishimiye a Credible Mediator?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUBUKUNGU

Klaus-Michael Kühne Yapfuye Asize Umutungo wa €42.2Bn Muri Fondation

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUIMYIDAGADUROMU MAHANGA

Céline Dion Yatangaje Amakuru Mashya ku Burwayi Bwe mu Gihe Yitegura Gusubira ku Rubyiniro

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAUncategorized

U Bubiligi Bugiye Gushyira Ahagaragara Inyandiko Zigaragaza Aho Umutungo wa RDC Uherereye

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Moldova: Minisitiri Mushya Yeguye Ataramara Icyumweru

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?