Umunyamakuru w’Umubiligi akaba n’umusesenguzi umaze imyaka myinshi akurikiranira hafi ibibazo byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, Colette Braeckman, yavuze ko u Rwanda rufite impamvu zifatika zo gukomeza gukaza umutekano ku mupaka warwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubera ko umutwe wa FDLR ugikomeje kubaho ndetse ukomeje kongeramo abarwanyi bashya.
Mu kiganiro yagiranye na CPL TV, Colette yasobanuye ko nubwo hashize imyaka irenga 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, FDLR yashinzwe n’abayigizemo uruhare itigeze icika intege.
Ahubwo yavuze ko abayishinze babyaye abana babatoza ibikorwa bya gisirikare, bakabinjiza mu mutwe uzwi nka CRAP (Commandos de Recherche et d’Action en Profondeur).
Yavuze ko yabonye abo barwanyi ku giti cye mu burasirazuba bwa RDC, ashimangira ko ari urubyiruko ruto rwatojwe kandi rwigishwa ko ruzatera u Rwanda rugakuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.
Braeckman yavuze ko ari yo mpamvu u Rwanda rudashobora kwirara ku mutekano warwo, cyane cyane mu gihe FDLR igikomeje kugira ubushobozi bwo kwiyubaka no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo.
Yanenze bikomeye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, abushinja gukorana n’abarwanyi ba FDLR, avuga ko ari ikosa rikomeye kuko uwo mutwe ukomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ugifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yagize ati, niba hari abatekereza ko Perezida Kagame atazi ibyo bikorwa cyangwa ko adakwiye gufata ingamba zo kurinda igihugu, baba bibeshya cyane kuko u Rwanda rukurikiranira hafi ibibera hakurya y’umupaka.
Colette yanibukije ko Perezida Tshisekedi azi neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo adakwiye kwifatanya n’umutwe ufite inkomoko n’ingengabitekerezo bifitanye isano n’ayo mateka mabi.
Yagarutse kandi ku masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington ku wa 27 Kamena 2025, yari agamije kurandura FDLR no gukuraho impamvu zatumaga u Rwanda rukaza umutekano ku mupaka.
Icyakora yavuze ko umwaka urenga ushize ayo masezerano asinywe, nta ntambwe ifatika iraterwa mu gusenya uwo mutwe.
Nubwo Leta ya RDC ivuga ko FDLR iba cyane mu bice bigenzurwa na AFC/M23, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo yagaragaje ko Kinshasa ikwiye kubanza gusenya abarwanyi ba FDLR bari mu duce igenzura.
Braeckman asoza avuga ko amahoro arambye hagati y’u Rwanda na RDC azagerwaho gusa igihe impande zombi zizashyira mu bikorwa ibyo ziyemeje, cyane cyane kurandura FDLR no guhagarika ubufatanye bwose bushobora gukomeza kuwufasha.
Rwandatribune.rw