Tuesday, 22 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: La VSV Yasabye Iperereza Ryigenga ku Ihohoterwa Ryabaye mu Myigaragambyo ya C64
Uganda: Uwahoze Ayobora CMI, Maj Gen James Mugabe Birungi, Yongeye Gufungwa by’Agateganyo
Col. Ndabagaza Bivugwa ko Yiciwe mu Mirwano i Minembwe
Kivu y’Amajyrpfo: Jenerali Ngomanzito Avuga ko Asigaje Hafi km 7 Ngo Agere i Minembwe
RDC: Ibyatangajwe na Depite Mishiki kuri Ngungu Byateje Impaka
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > IMIKINO > Perezida Kagame na Muhoozi Bakinanye Umukino Wa Basketball i Kigali
IMIKINOAMAKURU

Perezida Kagame na Muhoozi Bakinanye Umukino Wa Basketball i Kigali

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 26, 2026 11:31 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, bagaragaye bakinana umukino wa Basketball mu gihe Gen Muhoozi ari mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Rwanda.

Aya makuru yamenyekanye binyuze kuri Andrew Mwenda, wari kumwe na bo muri uwo mukino.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2026, yavuze ko yagize amahirwe yo gukinana na Perezida Kagame na Gen Muhoozi, ariko asetsa avuga ko uko yakinnye byari bibi cyane.

Yagize ati: “Nakinnye Basketball na Perezida Paul Kagame na Gen Muhoozi Kainerugaba.

Uko nitwaye byatuma nandikwa mu Gitabo cya Guinness World Records nk’umukinnyi mubi kurusha abandi.”

Gen Muhoozi yageze i Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026 mu ruzinduko rw’akazi rugamije kugirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda no guhura na Perezida Kagame.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, ibiganiro ateganya kugirana n’abayobozi b’u Rwanda byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi no kuganira ku zindi ngingo zifitiye ibihugu byombi inyungu.

Akigera mu Rwanda, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ari kumwe na Maj Gen Willy Rwagasana uyobora umutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu, ndetse na Col Ezekeil Matsiko, uhagarariye inyungu z’igisirikare cya Uganda mu Rwanda.

Uru ruzinduko rwiyongera ku zindi ngendo Gen Muhoozi yagiye agirira mu Rwanda, zose zigamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Uganda.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Gen Muhoozi Kainerugaba Yageze i Kigali mu Ruzinduko Rwo Kuganira ku Bufatanye Bwa Gisirikare
Next Article Amerika Imaze Amajoro Abiri Idatera Iran, Dipolomasi Ikomeje Guhabwa Amahirwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKEUBUREZIUBUTABERA

Ibyiswe gukora umuti ! Intandaro  yo gufungisha abarimo abayobozi b’uturere

By
Ildephonse Dusabe
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

AFC/M23 Yatangije Igikorwa Cyo Gutera Ibiti i Goma, Col. Naanga aracyitabira

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Uburezi: Abanyeshuri Barenga Ibihumbi 277 Batangiye Ibizamini Bya Leta

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURU

Perezida Kagame Yavuze ko Buri Munyarwanda Agomba Kugira Icyo Aha Igihugu Cye

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?