Sunday, 26 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Syria: Perezida Yatangaje ko Igihugu Cye Kiri Mu Biganiro Byo Kugirana Amasezerano y’Umutekano Na Israel
IRMCT Yanze Ubusabe Bwa Kambanda na Kamuhanda bwo Gufungurwa Mbere y’Igihe
Umuriro Udasanzwe Ukomeje Kwibasira Ubufaransa na Espagne, Abarenga 300.000 Bamaze Kwimurwa
Ubutabera:Matayo Ngirumpatse Wakatiwe Burundu Yongeye Gusaba IRMCT Kumufungura Kubera Uburwayi n’Izabukuru
Ubushinwa Bwasabye Ko Ibihugu Bihagarika Kwigarurira Umutungo w’Ibindi Hakoreshejwe Ibihano n’Igitutu Cya Gisirikare
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > IRMCT Yanze Ubusabe Bwa Kambanda na Kamuhanda bwo Gufungurwa Mbere y’Igihe
AMAKURU

IRMCT Yanze Ubusabe Bwa Kambanda na Kamuhanda bwo Gufungurwa Mbere y’Igihe

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 26, 2026 5:55 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe imirimo isigaye y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatesheje agaciro ubusabe bwo gufungurwa mbere y’igihe bwa Jean Kambanda na Jean de Dieu Kamuhanda, bombi bakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Kambanda, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi yashyizweho nyuma y’urupfu rwa Perezida Juvenal Habyarimana mu 1994, yari yasabye kurekurwa avuga ko amaze imyaka isaga 29 afunzwe, ndetse ko ubuzima bwe bwazahajwe n’imyaka myinshi amaze muri gereza n’izabukuru.

Uyu mugabo w’imyaka 70 yafatiwe muri Kenya mu 1997, ahita ajyanwa kuburanishwa n’Urukiko ICTR rwari rukorera i Arusha muri Tanzania.

Mu 1998, yahamwe n’ibyaha birimo Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye gukora Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Nyuma yo kujurira, mu mwaka wa 2000 igihano cye cyo gufungwa burundu cyemejwe n’urukiko rw’ubujurire.

Mu busabe bwe, Kambanda yavuze ko amategeko ya Sénégal, igihugu afungiwemo, yemera ko umuntu wakatiwe burundu ashobora gusaba kurekurwa amaze imyaka 25 afunzwe.

Yanagaragaje ko akeneye kwitabwaho n’umuryango we kandi ko atifuza koherezwa mu Rwanda gukomereza igihano.

Ariko IRMCT yavuze ko itashingira ku mategeko y’igihugu umuntu afungiwemo, ahubwo ikurikiza amategeko y’uru rwego.

Perezida wa IRMCT, Umucamanza Graciella Gatti Santana, yasobanuye ko ku muntu wakatiwe burundu, iki gihano gifatwa nk’imyaka 45 mu kubara igihe cyo gusaba gufungurwa mbere y’igihe.

Yavuze ko ubusanzwe uwakatiwe burundu agomba kuba amaze nibura imyaka 30 afunzwe kugira ngo ubusabe bwe butangire gusuzumwa.

Kubera ko Kambanda yari atarageza kuri iyo myaka, ndetse n’impamvu z’ubuzima n’izabukuru yatanze ntizifatwe nk’izidasanzwe, ubusabe bwe bwaranzwe.

Kamuhanda na we ntiyahawe uburenganzira bwo gufungurwa
Jean de Dieu Kamuhanda na we yari yasabye IRMCT kumurekura mbere y’igihe.

Kamuhanda yabaye Minisitiri w’Uburezi n’Ubushakashatsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

ICTR yamuhamije uruhare muri Jenoside n’itsembabwoko byakorewe Abatutsi muri Komini Gikomero, imukatira igifungo cya burundu.

Yafatiwe mu Bufaransa mu 1999, ahamwa n’ibyaha mu 2003, naho igihano cye cyemezwa ku rwego rw’ubujurire mu 2005.

Mu busabe bwe, Kamuhanda yavuze ko amaze imyaka irenga 26 afunzwe.

Yavuze ko kuba hari impungenge z’uko ashobora koherezwa mu Rwanda ari imwe mu mpamvu z’ubumuntu zatuma arekurwa, akajya kubana n’umuryango we.

Gusa IRMCT yavuze ko na we atarageza igihe gisabwa kugira ngo uwakatiwe burundu abe yemerewe gusaba gufungurwa mbere y’igihe. Uru rwego kandi rwanze gufata ikibazo cyo koherezwa mu kindi gihugu nk’impamvu ihagije yo kumurekura.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwe no kugisha inama abandi bacamanza, Umucamanza Graciella Gatti Santana yemeje ko nta mpamvu zidasanzwe zagaragajwe zatuma Kamuhanda afungurwa.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umuriro Udasanzwe Ukomeje Kwibasira Ubufaransa na Espagne, Abarenga 300.000 Bamaze Kwimurwa
Next Article Syria: Perezida Yatangaje ko Igihugu Cye Kiri Mu Biganiro Byo Kugirana Amasezerano y’Umutekano Na Israel
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Masisi: AFC/M23 n’Ingabo za RDC Bashinjanye Ibitero Bishya byahitanye Umunyagihugu

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Iran Itangaje ko Abasirikare Umunani Bahitanywe n’Ibitero Ishinja Amerika

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Kigali Yinjiye Mu Ihuriro ry’Imijyi Ikomeye Yakira Inama ku Isi

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUIMYIDAGADUROMU MAHANGAUMUTEKANO

Umwuka Mubi Hagati ya Ghana na Afurika y’Epfo Wafashe Indi Ntera

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?