Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda ndetse n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasuye ibikorwa remezo bitandukanye biri kubakwa mu Mujyi wa Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda.
Mu hantu yageze harimo ibitaro bya King Faisal Hospital biri mu mushinga wo kwagurwa.
Biteganyijwe ko ubushobozi bwabyo buzava ku bitanda 200 bukagera kuri 400, hakongerwamo ishami ryita ku barwayi barembye (ICU), ibyumba by’abashyitsi b’icyubahiro (VVIP), ndetse n’ikibuga cyagenewe kugwaho no guhagurukiraho kajugujugu (helipad).
Gen. Muhoozi yanasuye Nyandungu Eco Park na Parklane Estate, aho yagejejweho ibisobanuro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, ku mishinga iri gukorwa hagamijwe guteza imbere imiturire myiza, ibikorwa remezo n’iterambere rirambye ry’Umujyi wa Kigali.
Uru ruzinduko rugaragaza umubano n’ubufatanye bikomeje kuranga u Rwanda na Uganda, by’umwihariko mu guteza imbere ibikorwa remezo n’iterambere ry’imijyi.
Rwandatribune.rw