Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryakiriye abakomando bashya 9,318 barangije amahugurwa ya gisirikare bamaze igihe bahererwaga mu kigo cya Tchanzu, giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuhango wo kubinjiza ku mugaragaro muri iri huriro wabaye ku wa 20 Nyakanga 2026, uyobowe n’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barimo Umugaba Mukuru w’ingabo zaryo, Gen Maj Sultani Makenga.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Gen Maj Makenga yavuze ko AFC/M23 ivuga ko yafashe intwaro mu rwego rwo guhangana n’ubwicanyi ikomeza gushinja ubutegetsi bwa RDC, ivuga ko bukorana n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Yasabye aba bakomando bashya guhita bifatanya n’abasanzwe bari ku rugamba, avuga ko intego ari ukurinda abaturage, kugarura amahoro n’umutekano no gutuma abavuye mu byabo bongera gutaha.
Yanabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza, yerekana ko bagomba kwitandukanya n’igisirikare cya RDC, AFC/M23 ishinja ibikorwa birimo ubujura, gufata ku ngufu no kwica abasivili.
Makenga yagize ati: “Twitangire bene wacu, twitangire igihugu cyacu, twitangire umuryango. Nimukora ibyo, muzaba mubohora igihugu n’abaturage bacyo.”
Yakomeje avuga ko AFC/M23 ifite intego yo guhindura ubutegetsi ivuga ko butanoze, ishyiraho ubundi buyobowe n’indangagaciro zirimo kubaha abaturage, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga mu gisirikare.
Si ubwa mbere iri huriro ryakiriye umubare munini w’abarwanyi kuko muri Nzeri 2025 ryatangaje ko ryakiriye abakomando 7,437, mu gihe mu Ukwakira uwo mwaka ryakiriye abandi 9,350, barimo abahoze ari abasivili, abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bavuga ko biyunze kuri AFC/M23.
Rwandatribune.rw