Guverineri wa Banki Nkuru ya Indonesia (Bank Indonesia), Perry Warjiyo, yeguye ku mirimo ye mu buryo butunguranye, ibintu byateje impungenge ku bashoramari no ku isoko ry’imari, aho bamwe mu bahanga bavuga ko bishobora gushyira mu kaga ubwigenge bw’iyi banki.
Perezida wa Indonesia, Prabowo Subianto, yemeye ubwegure bwa Warjiyo, maze Destry Damayanti, wari Umwungirije Mukuru wa Guverineri wa Banki Nkuru, ahita agirwa Guverineri w’agateganyo.
Aya makuru yatangajwe mbere y’uko amasoko y’imari afungurwa i Jakarta nk’uko bitangazwa na Reuters.
Destry yavuze ko Warjiyo yatanze ibaruwa y’ubwegure ku wa Gatandatu, agaragaza ko afite impamvu ze bwite.
Yanijeje ko ibikorwa bya Banki Nkuru bizakomeza nta gihungabana kandi ko izakomeza inshingano zo kurinda agaciro k’ifaranga rya Rupiah no kubungabunga ituze ry’urwego rw’imari.
Ubwegure bwa Warjiyo bubaye mu gihe Banki Nkuru ya Indonesia yari imaze igihe ishyirwaho igitutu ngo ishyigikire gahunda za Perezida Prabowo zigamije kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Ibi byiyongera ku mpungenge zari zisanzwe zihari nyuma y’uko ifaranga rya Rupiah rigeze ku rwego rwo hasi rutari rwarigeze rubaho muri Kamena uyu mwaka.
Mu kwezi gushize kandi, Inteko Ishinga Amategeko ya Indonesia yemeje amategeko mashya yongera inshingano za Banki Nkuru mu gushyigikira iterambere ry’ubukungu, ibintu bamwe mu bahanga bavuga ko bishobora kugabanya ubwigenge bwayo.
Nyuma y’itangazwa ry’ubwegure bwa Warjiyo, ifaranga rya Rupiah ryahise rigabanuka agaciro kagera ku mafaranga 18,000 ku idolari rimwe rya Amerika, mu gihe isoko ry’imigabane na ryo ryagaragaje ihindagurika rikomeye.
Bhima Yudhistira Adhinegara, uyobora Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi ku Bukungu n’Amategeko (Center of Economic and Law Studies), yavuze ko ikibazo gikomeye ubu ari uburyo ubwigenge bwa Banki Nkuru bushobora kugabanuka.
Yagize ati: “Bizagorana kongera icyizere cy’abashoramari, cyane cyane niba politiki y’ifaranga ikomeje kugenzurwa cyane n’ubutegetsi bwa politiki.”
Perry Warjiyo yatangiye gukorera Banki Nkuru ya Indonesia mu 1984, agirwa Guverineri bwa mbere mu 2018, mbere yo kongera kugirirwa icyizere muri manda ya kabiri y’imyaka itanu mu 2023.
Kugeza ubu, Guverinoma ya Indonesia yatangaje ko igikorwa cyo gushaka Guverineri mushya kizakorwa mu mucyo no mu buryo bwubahiriza amategeko.
Perezida ni we uzatanga umukandida, hanyuma Inteko Ishinga Amategeko imukorere isuzuma mbere yo kumwemeza.
Nubwo hari izi mpungenge, Guverinoma yasabye abashoramari n’abakora ku masoko y’imari gukomeza gutuza, ivuga ko impinduka z’ubuyobozi zitazahungabanya politiki y’ifaranga cyangwa umutekano w’ubukungu bw’igihugu.
Rwandatribune.rw