Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko wifatanyije mu kababaro n’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL) ndetse n’umuryango wa Nyakubahwa Senateri Donatille Mukabalisa, witabye Imana ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026.
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, hagaragajwe ko wakiranye agahinda inkuru y’urupfu rwa Mukabalisa wari Perezida wa PL, unashimirwa uruhare yagize mu miyoborere y’u Rwanda no guteza imbere politiki ishingiye ku bumwe n’iterambere ry’Abanyarwanda.
FPR Inkotanyi yavuze ko yihanganishije abanyamuryango ba PL, inshuti n’abavandimwe ba nyakwigendera, ibifuriza gukomera muri ibi bihe bikomeye byo kubura umuntu wagize uruhare rukomeye mu buzima bwa politiki y’igihugu.
Donatille Mukabalisa yari umwe mu banyapolitiki bafite ubunararibonye mu Rwanda. Yabaye Umudepite kuva mu 2003 kugeza mu 2011, aza kugirwa Senateri mbere yo kongera gutorerwa kuba Umudepite mu 2013, aho yahise atorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, umwanya yagumyeho kugeza mu 2024. Yanayoboraga Ishyaka PL kugeza Ku munsi we wa nyuma.
Amakuru yatangajwe na Sena y’u Rwanda agaragaza ko Mukabalisa yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, aho yari amaze iminsi arwariye. Gahunda yo kumusezeraho no kumushyingura izatangazwa mu minsi iri imbere.
Urupfu rwe rwakomeje kwakirwa n’ubutumwa bwinshi bw’ihumure buturutse mu nzego zitandukanye z’igihugu, mu mashyaka ya politiki ndetse no mu baturage bamumenye mu nshingano zitandukanye yagiye akorera igihugu.
Rwandatribune.rw