
NEW YORK — Uwahoze ari Perezida wa Senegal, Macky Sall, ntabwo yabonye umusaruro wari witezwe mu itora ry’ibanze ryakozwe mu Nama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, mu gihe ashaka kuyobora Loni guhera mu 2027.
Itora ryiswe “vote indicatif” ni uburyo ibihugu 15 bigize Inama y’Umutekano bikoresha mu gusuzuma uko abakandida bahagaze no kureba abashobora kugira amahirwe menshi yo kubona ubwiganze bukenewe.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yatangaje ko umusaruro wa mbere wabaye “udashimishije kuri Macky Sall”, ibintu bishobora gutuma ubukangurambaga bwe bukomera mu byiciro bizakurikiraho.
Ariko kandi, iri tora ntirisobanura ko Sall yavuye mu irushanwa. Ni intambwe y’ibanze mu nzira ndende igana ku gutoranya Umunyamabanga Mukuru mushya wa Loni.
Sall, wayoboye Senegal kuva mu 2012 kugeza mu 2024, ari mu bakandida benshi bahatanira gusimbura António Guterres, uzarangiza manda ye ku mpera za 2026.
Mu irushanwa harimo abakandida bafite ubunararibonye bukomeye mu dipolomasi no mu nzego mpuzamahanga. Muri bo harimo Rafael Grossi, uyobora Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikleyeri, Rebeca Grynspan ndetse na Carolyn Rodrigues-Birkett.
Ku ruhande rwa Afurika, kandidatire ya Sall ifite uburemere bwihariye kuko umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni umaze igihe kinini utarongera kujya ku Munyafurika. Ariko kuba hari abandi bakandida bakomoka muri Afurika bishobora gutuma kubona inkunga ihuriweho n’umugabane biba ikibazo.
Intambara y’amajwi iracyakomeje
Kugira ngo umukandida agere ku ntambwe ya nyuma, agomba kubona inkunga ihagije mu Nama y’Umutekano. Iyo nama igizwe n’ibihugu 15, birimo bitanu bihoraho bifite ububasha bwa veto: Amerika, u Burusiya, u Bushinwa, u Bufaransa n’u Bwongereza.
Nyuma yo guhitamo umukandida, Inama y’Umutekano imushyikiriza Inteko Rusange ya Loni, ari na yo imwemeza ku mugaragaro.
Ibi bivuze ko kuri Macky Sall, kubona amajwi menshi muri Afurika gusa bidahagije. Agomba no kwigarurira icyizere cy’ibihugu byo mu yindi migabane ndetse cyane cyane akirinda kurwanywa n’imwe mu mbaraga zikomeye zifite veto.
Iri tora rya mbere rero ni ikimenyetso cy’uko urugendo rwa Sall rutazaba rworoshye, ariko ntabwo ari umwanzuro wa nyuma. Abakandida baracyafite umwanya wo gushaka inkunga, guhindura imiyoborere y’ubukangurambaga bwabo no kuganira n’ibihugu bigize Inama y’Umutekano.
Umunyamabanga Mukuru mushya azatangira manda ye ku 1 Mutarama 2027, mu gihe Loni ihanganye n’intambara n’amakimbirane hirya no hino ku isi, ikibazo cy’amikoro ndetse n’impaka ku buryo umuryango wakongera kugira imbaraga mu gukemura ibibazo mpuzamahanga.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune