Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yahakanye ko u Rwanda rwigeze rugirana n’u Burundi amasezerano yo gushyikiriza abantu bashinjwa kugira uruhare mu igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryabaye mu Burundi mu 2015.
Ibi Perezida Kagame yabivuze ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali.
Iki kibazo cyongeye kuvugwa nyuma y’uko Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, mu kiganiro yagiranye na BBC muri Nyakanga 2026, yavuze ko u Rwanda rwari rwaramwemereye gushyikiriza u Burundi bamwe mu bantu bakekwaho kugira uruhare muri coup yo mu 2015.
Ndayishimiye yavuze ko ibyo byari byaganiriweho hagati y’impande zombi, ariko ko u Rwanda rutigeze rushyira mu bikorwa ibyo rwari rwiyemeje.
Icyakora, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yahise ahakana ko hari ibiganiro nk’ibyo byabaye.
Ku wa Mbere, Perezida Kagame na we yongeye gushimangira ko nta masezerano cyangwa ubwumvikane nk’ubwo yagiranye na Perezida Ndayishimiye.
Kagame yavuze ko ikiganiro kimwe yibuka ko yagiranye na Ndayishimiye cyibanze ku ngabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yasobanuye ko yari yarahawe amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zagiye mu bice bimwe byo mu burasirazuba bwa RDC, maze akabaza Perezida Ndayishimiye kuri ayo makuru.
Ndayishimiye ngo yamusabye kubanza kugenzura neza ayo makuru, ariko nyuma bikaza kugaragara ko ingabo z’u Burundi zari muri ako karere.
Ikibazo cy’abantu u Burundi bushinja kugira uruhare muri coup yo mu 2015 kimaze imyaka kiri mu bibazo bikomeye bikomeje kugira ingaruka ku mubano hagati ya Kigali na Gitega.
U Burundi bumaze igihe busaba ko abantu bakekwaho kugira uruhare muri iyo coup, bamwe muri bo bakaba barabaye cyangwa bakiri mu Rwanda, bashyikirizwa ubutabera bw’u Burundi.
U Rwanda ariko rukomeza guhakana ko rwigeze rugirana n’u Burundi amasezerano yo kubashyikiriza.
Ikindi kibazo gishobora kongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ni uruhare rw’ingabo z’u Burundi mu burasirazuba bwa RDC, aho ibihugu byombi bifite inyungu n’ibibazo by’umutekano bihuriramo.
Rwandatribune.rw