Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, gufasha Kiliziya mu gusaba ko zimwe mu nsengero zafunzwe zasubukura ibikorwa, nyuma yo gukosora ibibazo byari byagaragajwe.
Cardinal Kambanda yavuze ko gufunga izi kiliziya bigira ingaruka ku bikorwa byayo byo kwegera no gufasha urubyiruko, cyane cyane mu birebana n’imyemerere, uburere n’imyitwarire.
Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026, ubwo hasozwaga Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ryari rimaze iminsi rihuza urubyiruko rw’Abagatolika ruturutse mu madiyosezi icyenda yo mu Rwanda.
Iri huriro ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 5,000, rikaba ryaribanze ku kubaka ukwemera, ubuvandimwe, ubumwe n’amahoro. Ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Turi abahamya b’amizero ubuvandimwe n’amahoro.”
Mu butumwa bwe, Cardinal Kambanda yavuze ko urubyiruko rukwiye gufatwa nk’imbaraga z’igihugu aho gufatwa nk’umuco w’ibibazo. Yagaragaje ko iyo ruhawe uburere n’ubuyobozi bwiza, rushobora kugira uruhare runini mu iterambere ry’umuryango.
Yagize ati: “Nta mwana mubi ubaho, urubyiruko iyo rudatereranywe nta kibazo rwateza, ariko hari ubwo bafatiranywa n’abashaka kubonana no kubarangaza.”
Cardinal Kambanda yavuze ko Kiliziya ifite uruhare mu gufasha urubyiruko kwirinda imyitwarire ishobora kurwangiza, ariko ko kuba hari insengero zafunzwe byatumye ibikorwa nk’ibi bigera ku rubyiruko bigorana.
Ni muri urwo rwego yasabye Minisitiri Utumatwishima kubafasha kugira ngo izo nsengero zasuzumwe zikagaragaza ko zujuje ibisabwa zongere gufungurwa.
Ati: “Nyakubahwa Minisitiri, kuri kiliziya nyinshi zifunzwe, twakoze byinshi byari bikeneye gukosorwa, turabasabye mudukorere ubuvugizi. Hari urubyiruko tutakibasha kugeraho kuko aho rwasengeraga hafunzwe.”
Yongeyeho ko gufungura izo kiliziya byafasha mu kongera kwegera urubyiruko, by’umwihariko ururi mu bibazo cyangwa rushobora kugwa mu bikorwa bibangiza.
Mu Rwanda habayeho igikorwa cyo kugenzura insengero n’ahandi ho gusengera hirya no hino mu gihugu, harebwa niba byujuje ibisabwa birimo umutekano w’abahasengera, isuku, imiterere y’inyubako, ibyangombwa n’ibindi biteganywa n’amategeko.
Leta yatangaje ko muri icyo gikorwa hasuzumwe ahantu ho gusengera harenga 14,000, aho ibirenga 8,000 byasanze bitujuje ibisabwa bigafungwa.
Icyakora, yasobanuye ko gufunga ahantu ho gusengera bitavuze ko idini cyangwa umuryango w’idini bifitanye isano na ho uhita ufungwa.
Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ryatangiye ku wa 19 Kanama 2026, risozwa ku wa 23 Kanama, nyuma yo guhuza urubyiruko rusaga 5,000 rwaturutse mu madiyosezi icyenda yo mu Rwanda.
Rwandatribune.rw