Kigali — Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye gusuzuma dosiye ya Ntihanabayo Samuel, uzwi nka Kazungu, nyiri akaba n’umuyobozi w’uruganda rwa Ingufu Gin, n’abandi 14 bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ibinyobwa bisindisha bitujuje ubuziranenge.
Aba bantu 15 bagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo hasuzumwe niba bafungwa by’agateganyo cyangwa bagakurikiranwa bari hanze.
Ni igice cy’iperereza ryakozwe ku bantu 80 bafashwe mu gihugu hose, mu gikorwa cy’inzego z’u Rwanda cyo gukumira no kurwanya ikorwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibinyobwa bisindisha bitujuje ubuziranenge, bikunze kwitwa “ibyuma”.
Dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 10 Kanama 2026, nyuma y’iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Muri aba 15 harimo Ntihanabayo Samuel ndetse n’abakozi babiri b’uruganda rwa Ingufu Gin, bafatiwe hamwe na we.
Iburanisha ryari ryasubitswe
Ku wa 20 Kanama 2026, aba bantu 15 bagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ariko iburanisha risubikwa nyuma y’uko hagaragaye raporo yari igitegerejwe ndetse n’izindi ngingo zijyanye n’imikoranire y’iyi dosiye n’izindi dosiye ziri mu nkiko.
Ubu urukiko rwongeye gutangira gusuzuma niba abaregwa bakomeza gufungwa by’agateganyo cyangwa bagakurikiranwa bari hanze.
Ubushinjacyaha ni bwo bukurikirana dosiye
Nubwo RIB ari yo yakoze iperereza ndetse igafata abakekwa, dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha, ari na bwo buyikurikirana imbere y’urukiko.
RIB yatangaje ko abantu 80 bari bamaze gufatwa mu gihugu hose muri iki gikorwa.
Muri bo harimo abakozi b’inganda zitandukanye ndetse n’abacuruzi bakurikiranyweho kugira uruhare mu gukora cyangwa gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Ku wa 8 Kanama, RIB yerekanye bamwe mu bafashwe, barimo umuyobozi ushinzwe ubuziranenge n’ushinzwe umusaruro muri Ingufu Gin.
Ibyaha bakurikiranweho
Abakurikiranwa baregwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano no gukora, gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kwinjiza mu gihugu ibinyobwa bisindisha bitujuje ubuziranenge.
Muri dosiye harimo kandi ibirego bijyanye no guha umuntu ikintu gishobora kumwica cyangwa kumushegesha ubuzima, ndetse n’ibyaha bifitanye isano n’inyandiko mpimbano no kwigomeka ku buyobozi.
Urukiko ni rwo ruzasuzuma ibimenyetso n’impamvu zatanzwe n’impande zombi, rukemeza niba abaregwa bafungwa by’agateganyo cyangwa bagakurikiranwa bari hanze mu gihe urubanza ruzakomeza.
Rwandatribune.rw