Dolly Parton, umwe mu bahanzi bakomeye kandi bazwi cyane mu muziki wa Country muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfuye.
Urupfu rwe rwatangajwe n’umuryango we kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, akaba apfuye afite imyaka 80.
Parton yamenyekanye ku isi yose binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Jolene,” “9 to 5” na “I Will Always Love You.” Mu myaka hafi 60 yamaze mu muziki, yanditse indirimbo zigera ku 3,000 kandi agurisha abarenga miliyoni 100 ibitabo by’indirimbo.
Uretse kuba umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo, Dolly Parton yari n’umukinnyi wa filime, umushoramari ndetse n’umugiraneza.
Yashinze Imagination Library, gahunda yafashije abana kubona ibitabo ku buntu, ndetse anagira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ubutabazi n’iterambere ry’abaturage.
Parton yari yaravuze mu bihe bitandukanye ko afite ibibazo by’ubuzima, ibintu byatumye asubika bimwe mu bikorwa bye bya muzika. Icyakora, impamvu nyayo y’urupfu rwe ntiratangazwa.
Dolly Parton asize umurage ukomeye muri muzika ya Country, aho yegukanye ibihembo byinshi birimo Grammy Awards 11, kandi akaba yarinjiye mu nzu y’ibyamamare ya Country Music Hall of Fame ndetse na Rock & Roll Hall of Fame.
Urupfu rwe rwakiranwe agahinda gakomeye mu bakunzi ba muzika ku isi, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze imyaka myinshi ari umwe mu bantu bakomeye mu muco n’imyidagaduro.
Rwandatribune.rw