Sunday, 22 Nov 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
FRN Yigaruriye Utundi Turere 4 Muri Kalehe
Uganda: Ubutumwa Bwa Muhoozi Kuri Alupo Bwakurikiwe no Kuburirwa Irengero kwa Konti Ye ya X
RDC: Abasirikare 66 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Ubugwari mu Ntambara
RDC: Ikibuga cy’Indege cya Bunia Cyakomeje Gufungwa Kugeza Muri Gashyantare 2027
OMS Yihanangirije ku Bitero Byagabwe ku Bigo Bivura Ebola Muri Kivu ya Ruguru
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Umuhoza Barbara yagizwe Umuyobozi Mushya w’Urugaga rw’Abavoka
AMAKURUPOLITIKE

Umuhoza Barbara yagizwe Umuyobozi Mushya w’Urugaga rw’Abavoka

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 8, 2026 10:42 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwashyizeho abayobozi bashya bazafasha mu kuyobora no kunoza imikorere y’uru rwego.

Umuhoza Barbara yagizwe Umuyobozi Mukuru, mu gihe William Niyongabo yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa (COO).

Izi mpinduka zatangajwe mu itangazo Urugaga rwashyize hanze ku wa 7 Nzeri 2026, rugaragaza ko zigamije kurushaho kunoza imiyoborere, kongera umusaruro w’ibikorwa by’Urugaga no kunoza serivisi zihabwa abanyamuryango.

Mu nshingano nshya, Umuhoza Barbara azayobora ibikorwa rusange by’Ubunyamabanga bw’Urugaga, anashinzwe guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama y’Ubuyobozi.

Azakurikirana kandi ibikorwa bya buri munsi by’Urugaga, ndetse anahagararire Urugaga igihe abiherewe ububasha na Perezida warwo.

Mu zindi nshingano ze harimo gushaka no guteza imbere umutungo w’Urugaga, guteza imbere itumanaho ndetse no gushimangira imikoranire hagati y’Urugaga n’abafatanyabikorwa barwo.

Ku ruhande rwa William Niyongabo, nk’Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa, azakorana bya hafi n’Umuyobozi Mukuru mu guhuza no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye z’Urugaga.

Azibanda kandi ku kunoza imikorere y’imbere mu Rugaga no gukurikirana ko serivisi zihabwa abanyamuryango zitangwa neza kandi ku buryo bunoze.

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ruvuga ko rwizeye ko ubumenyi n’ubunararibonye bw’aba bayobozi bashya bizagira uruhare mu guteza imbere umwuga w’ubwavoka no kurushaho kunoza imikorere yarwo.

Rwasabye abanyamuryango, abakozi ndetse n’abafatanyabikorwa gukorana n’ubuyobozi bushya no kubushyigikira mu kuzuza inshingano bahawe.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC-Fizi: Imirwano Mishya Hagati y’Ingabo za FARDC na AFC/M23 Muri Kanguli, Masunga na Nakiehele Yakuye Abaturage mu Byabo
Next Article Uburusiya na Koreya ya Ruguru Byafunguye Ikiraro cya Mbere cy’Imodoka Kibahuza
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame Basangiye Amafunguro n’Abayobozi ba FIA na F1

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKE

Minisitiri Habimana Yasabye Imbaraga Zihuriweho mu Huhangana n’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Musenyeri Vincent Harolimana Yujuje Imyaka 64, Amaze Imyaka 14 Ayoboye Diyosezi ya Ruhengeri

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

AFC/M23 Yagaragaje ko Ibikorwa Byayo Muri Minembwe Bigamije Gukumira Ubwicanyi nk’Ubwa Gatumba

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?