Umutwe wa Houthis wo muri Yemen ukorana na Iran, ku wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, watangaje ko wagabye igitero kinini ku kigo cya gisirikare cya King Khalid Air Base, giherereye mu mujyi wa Khamis Mushait, mu majyepfo ya Saudi Arabia.
Umuvugizi w’igisirikare cya Houthis, Yahya Saree, yavuze ko icyo gitero cyagabwe hifashishijwe misile za ballistique n’indege zitagira abapilote, byibasiye ibikorwa remezo bya gisirikare birimo aho indege ziparika, amaradarari, imihanda y’indege n’ibice bibikwamo amasasu.
Saree yavuze ko hakoreshejwe misile za ballistique nyinshi n’indege zitagira abapilote, avuga ko igitero cyateje igihombo gikomeye kuri icyo kigo cya gisirikare.
Houthis yavuze ko icyo gitero cyari igisubizo ku bitero by’indege za Saudi Arabia muri Yemen.
Saree yavuze ko indege za Saudi Arabia zari zimaze kugaba ibitero birenga 300 mu ntara zitandukanye za Yemen mu minsi itanu yari ibanziriza icyo gitero.
Ku ruhande rwa Saudi Arabia, nta cyemezo cyahise gitangwa cyemeza ibyangijwe na Houthis kuri King Khalid Air Base.
Icyakora, inzego zishinzwe kurengera abaturage zatangaje ko hari uturere twari twahawe ubutumwa buburira abaturage kwitondera akaga gashobora kuba kari hafi.
Ku wa 15 Nzeri, ihuriro riyobowe na Saudi Arabia mu ntambara yo muri Yemen ryatangaje ko ibitero bya Houthis byagabwe ku mijyi ya Khamis Mushait, Abha na Taif, aho abasivili 13 bakomeretse.
Umuvugizi w’iryo huriro, Maj. Gen. Turki al-Malki, yavuze ko abakomeretse bagize ibikomere byoroheje cyangwa biciriritse. Yongeyeho ko amazu arindwi n’ibinyabiziga bibiri byangiritse.
Inzego za Saudi Arabia kandi zatangaje ko zatangiye gutanga ubutumwa bwo kuburira abaturage mu mijyi itandukanye kubera akaga gashobora guterwa n’ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote, nyuma zikavuga ko ako kaga karangiye.
Umwuka mubi ukomeje kwiyongera
Ibitero bya Houthis na Saudi Arabia byakurikiwe n’andi makuru avuga ko impande zombi zakomeje kugaba ibitero. Ku wa 15 Nzeri, Houthis yavuze ko indege za Saudi Arabia zagabye ibitero 54 mu ntara eshanu za Yemen mu masaha 24, ariko ibyo birego ntibyemejwe na Saudi Arabia.
Saudi Arabia na yo yavuze ko izafata ingamba zikomeye mu rwego rwo kurinda abaturage n’ibikorwaremezo byayo.
Ibi bibaye mu gihe imirwano hagati ya Houthis n’impande zishyigikiye ubutegetsi bwa Yemen bwemewe ku rwego mpuzamahanga yongeye gukaza umurego nyuma y’imyaka yari imaze irangwa n’ubwumvikane buke n’ubushyamirane butari ku rwego rwo hejuru.
Kugeza ubu, amakuru ya Houthis avuga ku byangijwe kuri King Khalid Air Base ntabwo arashobora kwemezwa mu buryo bwigenga. Icyemejwe na Saudi Arabia ni uko ibitero byabaye ku wa 14 Nzeri byibasiye imijyi itatu, bigakomeretsa abasivili 13 ndetse bikangiza amazu n’ibinyabiziga.
Rwandatribune.rw