Abahoze bayobora ishami ry’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda, Maj Gen (Rtd) Abel Kandiho na Brig Gen (Rtd) Charles Bakahumura, bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje iperereza ku byaha bifitanye isano n’umutekano w’igihugu.
Aba basirikare bakuru bombi bahoze bayobora ishami rya Chieftaincy of Military Intelligence (CMI), ubu ryitwa Defence Intelligence and Security (DIS).
Amakuru yemejwe na New Vision avuga ko bafashwe mu rwego rw’iperereza ku byaha birimo ubuhemu bukomeye ku gihugu (treachery) n’ibindi byaha bijyanye n’umutekano.
Iperereza ryemejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.
Raporo ya ChimpReports ivuga ko Abel Kandiho yafatiwe mu isambu ye mu Karere ka Gomba, muri Uganda rwagati.
Ku ruhande rwa Charles Bakahumura, aho yafatiwe n’urwego rw’umutekano rwamufashe ntibiratangazwa neza.
Iri fatwa rije nyuma y’amagambo akomeye yavuzwe na Gen Muhoozi Kainerugaba, nyuma y’uko bamwe mu bajenerali basezerewe mu ngabo bagaragaye babyina mu birori byo kubasezerera byabereye muri State House.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Muhoozi yavuze ko umwe mu bajenerali yari “yafashwe” ndetse ko undi na we yari agiye gufatwa.
Ifatwa rya Kandiho na Bakahumura rije mu gihe muri Uganda hari gukorwa iperereza ku birego bivuga ko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ubutasi bakoze cyangwa bakwirakwije raporo z’ubutasi zitari zo.
Daily Monitor ivuga ko iri perereza rimaze gukorwaho abandi basirikare bakuru barimo Maj Gen James Birungi, wahoze ayobora DIS, Col Peter Ahimbisibwe, wari ushinzwe kurwanya iterabwoba, ndetse na Lt Col Ephraim Byaruhanga, wahoze ashinzwe ibikorwa byihariye.
Birungi na Byaruhanga bamaze gushyikirizwa urukiko rwa gisirikare, aho baregwa treachery, ndetse bakaba barafungiwe muri gereza ya gisirikare ya Makindye.
New Vision ivuga ko iperereza ry’uru rubanza ryageze no ku bandi bantu benshi, kandi ko hari abandi bantu bavugwa muri iyi dosiye bagishakishwa.
Kandiho na Bakahumura bari mu basirikare bakuru 19 basezerewe ku mirimo ya gisirikare ku wa 20 Kanama 2026.
Kandiho yari yarayoboye CMI nyuma yo kuyinjiramo mu buryo bwazamuye umwanya we mu gisirikare. Yagizwe Umuyobozi wa CMI muri Mutarama 2017, icyo gihe afite ipeti rya Colonel, nyuma azamurwa mu mapeti agera kuri Major General.
Bakahumura we yayoboye CMI kuva mu 2012 kugeza mu 2017, nyuma ahabwa inshingano zo kuyobora ishami rishinzwe ibikoresho n’ubwubatsi bwa gisirikare, umwanya yamazeho imyaka igera kuri irindwi. Yigeze kandi kuba uhagarariye ingabo za Uganda muri Turikiya.
Nubwo ibitangazamakuru bikomeye byo muri Uganda byemeje ifatwa ry’aba bajenerali, UPDF ubwayo yari itaratangaza ku mugaragaro ibisobanuro birambuye ku ifatwa ryabo igihe aya makuru yasohokaga.
Umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Uganda, Col Chris Magezi, yabwiye New Vision ko atari azi iby’ifatwa ryabo kandi ko agomba kubanza gushaka amakuru n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.
Ibi bituma impamvu nyirizina z’ifatwa ry’aba basirikare n’ibindi bazakurikiranwaho bikomeje gutegerezwaho ibisobanuro birambuye.
Kugeza ubu, icyemezwa ni uko Kandiho na Bakahumura bari mu maboko y’inzego z’umutekano, mu gihe iperereza ku birego by’ibikorwa by’ubutasi n’ibyaha by’umutekano rikomeje.
Rwandatribune.rw