Perezida wa Repubulika ya Bénin, Romuald Wadagni, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ruzinduko rwe kuri uru rwibutso, Perezida Wadagni yahaye icyubahiro abarenga ibihumbi 250 bahashyinguye, ashyira indabo ku mva rusange ndetse anafata umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwa Kigali ni hamwe mu hantu hakomeye hibukwa abazize Jenoside, rukaba n’ikigo gitanga inyigisho ku mateka ya Jenoside, ubuhamya bw’abayirokotse n’uburyo bwo kubungabunga amateka y’abayiguyemo.
Uru ruzinduko rwa Perezida wa Bénin mu Rwanda ni urwa mbere agiriye mu gihugu kuva atangiye kuyobora Bénin muri Gicurasi 2026.
Yatangiye uruzinduko rwe ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri, aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro mu muhango w’icyubahiro wateguwe mu rwego rwo kumwakira.
Nyuma yo kwakirwa, abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Bénin.
Ibiganiro byabo biri mu rwego rwo gukomeza imikoranire y’ibihugu byombi no kureba uburyo yabumbatirwa kurushaho mu nzego zitandukanye.
Umubano w’u Rwanda na Bénin umaze imyaka wiyongera, by’umwihariko mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ikoreshwa rya serivisi z’ikoranabuhanga, igenamigambi ry’imijyi, ubwikorezi ndetse n’umutekano.
Mu 2023, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Bénin, aho yaganiriye na Perezida Patrice Talon ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Muri urwo ruzinduko, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano n’izindi nyandiko 10 z’ubufatanye, zirimo izirebana n’imisoro ndetse n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Ibihugu byombi kandi byagaragaje ubushake bwo kongera ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, guteza imbere ubukerarugendo no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati ya Kigali na Cotonou.
Uruzinduko rwa Perezida Wadagni ruje muri iki gihe nk’undi mwanya wo gusubira ku byagezweho mu mubano w’ibihugu byombi no kureba izindi nzego zishobora kongerwamo imbaraga.
Kuri Perezida Wadagni, gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byongeye ku bikorwa by’uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda kuva atangiye inshingano zo kuyobora Bénin.
Uru rwibutso ni ahantu h’ingenzi mu gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzirikana abarenga miliyoni bishwe mu 1994.
Nyuma yo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Wadagni yakomeje gahunda z’uruzinduko rwe mu Rwanda, rugamije gukomeza umubano n’ubufatanye hagati ya Bénin n’u Rwanda.
Uruzinduko rw’iminsi ibiri rwatangiye ku wa 16 Nzeri 2026, rukaba rurimo ibiganiro bya politiki n’ubufatanye hagati y’inzego z’ibihugu byombi ndetse n’ibikorwa bitandukanye Perezida wa Bénin ateganyijwe gukorera mu Rwanda.
Rwandatribune.rw