Idrissa Ouedraogo yitabaje Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko rutegeka Ishimwe Vestine kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse hakagenwa isano bafitanye hifashishijwe ibizamini bya DNA.
Iki kirego cyatanzwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, mu gihe Ouedraogo ahakana ibyo Ishimwe Vestine yamushinje mu rubanza rw’ubutane.
Ishimwe Vestine aherutse kurega Ouedraogo asaba ko batandukana, avuga ko impamvu yabimuteye ari ihohoterwa avuga ko yakorewe nyuma yo kumenya ko umugabo we yari asanzwe afite abandi bagore.
Ouedraogo we ahakana ibyo birego, avuga ko ibyavuzwe na Vestine bitabayeho.
Mu kirego cye, avuga ko hari indi ngingo imuteye impungenge cyane: kuva umwana bivugwa ko yabyaranye na Ishimwe Vestine yavuka, ataramuca iryera, nubwo avuga ko yakomeje gusaba ko yamwerekwa.
Ouedraogo yasabye urukiko ko, mu gihe hagitegerejwe ko urubanza rw’ubutane ruburanishwa mu mizi, rutegeka ko abonana n’uwo mwana.
Yasobanuye ko kuba ataramubona bimubabaza cyane, cyane ko ubu ari mu nzira zo gutandukana na nyina. Yavuze kandi ko afite impungenge z’uko gutandukanywa n’amategeko na Vestine bishobora gutuma amahirwe yo kubona uwo mwana arushaho kuba make, cyane ko nyina aba mu mahanga.
Usibye gusaba guhabwa amahirwe yo kubona umwana, Ouedraogo yanifuje ko urukiko rutegeka gukorwa ibizamini bya DNA hagati ye n’uwo mwana kugira ngo hamenyekane niba koko bafitanye isano ya kibyeyi.
Avuga ko igisubizo kizava muri ibyo bizamini cyamufasha gukuraho impungenge zatewe n’uko atigeze ahabwa amahirwe yo guhura n’umwana, ndetse kikamufasha kumenya inshingano agomba kugira nk’umubyeyi.
Mu nyandiko yagejeje ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Ouedraogo yasabye ko ibyo bikorwa byabanza gukorwa mbere y’uko urubanza rw’ubutane rwashyikirijwe urukiko na Ishimwe Vestine rutangira kuburanishwa mu mizi.
Rwandatribune.rw