Sunday, 20 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 20, 2026 7:55 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahagaritse abanyamakuru ba CNN, MS NOW na Politico kugera muri White House, avuga ko ibyo bitangazamakuru bimaze igihe bitangaza “amakuru y’ibinyoma” ku butegetsi bwe.

Ku wa Gatandatu, abanyamakuru b’ibi bitangazamakuru bageze ku marembo ya White House bamburwa cyangwa bahagarikirwa impushya zo kwinjira.

Perezida Donald Trump yatangaje iki cyemezo ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026, avuga ko CNN, MS NOW na Politico bitagomba gukomeza gukorera muri White House kubera uburyo bitangaza amakuru ku butegetsi bwe.

Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga, Trump yashinjaga ibi bitangazamakuru gukomeza gutangaza ibyo yise “fake news”, avuga ko bitagomba guhora byandika cyangwa bitangaza ibyo yise ibinyoma n’ibihimbano mu gihe bikurikirana Perezida wa Amerika n’ubutegetsi bwe.

Trump yavuze ko iki cyemezo kitaturutse ku nkuru imwe yihariye, ahubwo ko ari umwanzuro ushingiye ku nkuru nyinshi ibyo bitangazamakuru byagiye bitangaza mu myaka ishize.

Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri, iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Abanyamakuru ba CNN, MS NOW na Politico bageze kuri White House basanze impushya zabo zo kwinjira zahagaritswe cyangwa zambuwe.

Umunyamakuru mukuru wa CNN ukorera muri White House, Betsy Klein, yatangaje ko atemerewe kwinjira nyuma y’uko impushya ze zihagaritswe.

Umunyamakuru wa MS NOW, Akayla Gardner, na we yabujijwe kwinjira, ndetse impushya ze zamburwa.

Yavuze ko umukozi ushinzwe umutekano yamubwiye ko icyemezo cyo guhagarika impushya ze cyafashwe n’abamukuriye.

Umunyamakuru wa Politico, Cheyenne Haslett, na we ntiyemerewe kwinjira muri White House, ndetse impushya ze zirafatwa.

Icyakora, ibi ntibisobanuye ko CNN, MS NOW na Politico byafunzwe cyangwa bibujijwe gukora muri Amerika.

Icyemezo cya White House cyibanze ku kubuza abanyamakuru b’ibi bitangazamakuru kugera mu nyubako n’ikibuga cya White House nk’abanyamakuru bahakorera.

Ibyo bitangazamakuru byatangaje ko bizakomeza gukurikirana ibikorwa bya Trump n’ubutegetsi bwe, nubwo bitazaba bifite abanyamakuru imbere muri White House.

CNN, MS NOW na Politico byamaganye icyemezo cya Perezida Trump, bivuga ko kije kubangamira inshingano z’itangazamakuru zo gukurikirana ibikorwa bya Leta no kugeza amakuru ku baturage.

CNN yavuze ko iki cyemezo ari ujubangamira urenganzira bwacyo bwo gukora itangazamakuru buteganywa n’Itegeko Nshinga rya Amerika.

MS NOW na Politico na byo byatangaje ko biteguye kurengera uburenganzira bwabyo, harimo no gukoresha inzira z’amategeko.

Ibi bitangazamakuru byashingiraga cyane cyane kuri First Amendment, igika cy’Itegeko Nshinga rya Amerika kirengera ubwisanzure bwo kuvuga n’ubw’itangazamakur.

Iki cyemezo cyongeye guteza impaka muri Amerika ku mibanire hagati y’ubutegetsi n’ibitangazamakuru.

Impuguke mu mategeko n’imiryango iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru bagaragaje impungenge ku kuba ubutegetsi bushobora gukumira ikinyamakuru kubera uburyo gitangaza amakuru.

Ikibazo cy’ingenzi kiri mu mpaka ni ukumenya niba ubutegetsi bushobora kuvutsa ikinyamakuru uburenganzira bwo kugera ku bikorwa bya Perezida kubera ko butishimiye ibyo gitangaza.

Iki kibazo gishobora kuzagezwa mu nkiko, aho hazasuzumwa niba iki cyemezo gihuye n’amategeko n’uburenganzira bwo gukora itangazamakuru burinzwe na First Amendment.

Trump yanavuze ko CNN, MS NOW na Politico bishobora kuba atari byo byonyine bizakumirwa muri White House.

Ubwo yabazwaga ku bitangazamakuru bishobora gukurikira, yagaragaje The New York Times na The Washington Post nk’ibitangazamakuru na we avuga ko bitangaza “fake news”.

Icyakora, kugeza ku wa 19 Nzeri 2026, nta cyemezo cyari cyatangajwe cyo kubuza ibyo bitangazamakuru byombi kugera muri White House.

The New York Times na Washington Post na byo byamaganye ibyo Trump yakoze, bigaragaza ko gukumira abanyamakuru kubera ibyo batangaza bishobora kugira ingaruka ku bwisanzure bw’itangazamakuru.

Si ubwa mbere Trump agirana amakimbirane n’ibitangazamakuru.

Mu gihe cya manda ye ya mbere, ubutegetsi bwe bwari bwaragize ibibazo n’abanyamakuru bamwe bakoreraga White House, harimo Jim Acosta wa CNN na Brian Karem. Ibyo bibazo byageze mu nkiko, aho inkiko zategetse ko impushya zimwe z’abanyamakuru zisubizwa.

No muri manda ye ya kabiri, ubutegetsi bwa Trump bwagiye bugirana amakimbirane n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Muri 2025, Associated Press (AP) yari yarabujijwe kwitabira bimwe mu bikorwa by’abanyamakuru bakorera White House, nyuma y’impaka zari zishingiye ku izina “Gulf of America”, Trump yashakaga ko rikoreshwa aho gukoresha izina “Gulf of Mexico”. Icyo kibazo na cyo cyagejejwe mu nkiko.

Abanyamakuru bazakomeza gukurikirana ubutegetsi bwa Trump
Nubwo abanyamakuru ba CNN, MS NOW na Politico batemerewe kongera gukorera imbere muri White House, ibyo bitangazamakuru byatangaje ko bizakomeza gukora.

Bizakomeza gukurikirana ibikorwa bya Perezida Trump, bikoreshe amakuru atangwa n’abandi bayobozi, ibiganiro n’abayobozi ndetse n’ibindi bikorwa bya Leta bibera hanze ya White House.

Kugeza ubu, impaka nyamukuru ziri ku cyemezo cya Trump cyo kubuza ibyo bitangazamakuru kugera muri White House, ndetse n’ingaruka zacyo ku mibanire hagati y’ubutegetsi n’itangazamakuru muri Amerika.

Niba CNN, MS NOW na Politico bizajyana iki cyemezo mu nkiko, ikibazo kizaba kigomba gusuzumwa hashingiwe ku mategeko agenga ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse n’ububasha bwa White House mu kugena uburyo abanyamakuru bagera ku bikorwa bya Perezida.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Next Article Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

AFC/M23 Yatangaje ko Yashyizeho Urwego Rushya Rushinzwe Ubutabera n’Uburenganzira Bwa Muntu Mu Bice Igenzura

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

TOORO: SFC Yatangiye Gucunga Umutekano w’Umwami Watoranyijwe Edward Rukidi Nyabongo

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

FIZI: Ifatwa rya Angulé Ryasize Mulima ku Gitutu cya AFC/M23

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Washington:Jeffries Yanze Icyifuzo cyo Guhagarika Inkunga ya Amerika Ihabwa Israel

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?