Sunday, 22 Nov 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
FRN Yigaruriye Utundi Turere 4 Muri Kalehe
Uganda: Ubutumwa Bwa Muhoozi Kuri Alupo Bwakurikiwe no Kuburirwa Irengero kwa Konti Ye ya X
RDC: Abasirikare 66 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Ubugwari mu Ntambara
RDC: Ikibuga cy’Indege cya Bunia Cyakomeje Gufungwa Kugeza Muri Gashyantare 2027
OMS Yihanangirije ku Bitero Byagabwe ku Bigo Bivura Ebola Muri Kivu ya Ruguru
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Col. Ndabagaza Bivugwa ko Yiciwe mu Mirwano i Minembwe
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Col. Ndabagaza Bivugwa ko Yiciwe mu Mirwano i Minembwe

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 22, 2026 4:30 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Amakuru akomeje guturuka mu misozi miremire ya Minembwe avuga ko Col. Ndabagaza, umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, yaba yariciwe mu mirwano ikomeje kubera muri aka gace.

Ndabagaza ni izina ryagiye rigaragara mu makuru ajyanye n’imirwano yo mu bice bya Minembwe.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu 2025 yamugaragaje nka Lt-Col. Oscar Ndabagaza, ivuga ko yayoboye itsinda ry’ingabo za AFC/M23 ryageze i Mikenge mu mpera za Kanama 2025.

Amakuru mashya ataremezwa ku mugaragaro avuga ko Col. Ndabagaza yaba yaraguye mu mirwano yo muri Minembwe.

Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana neza aho yaba yariciwe, ndetse n’uruhande yari ahagarariye cyangwa yarwaniragaho muri iyo mirwano ntiruramenyekana neza.

Rwanda Tribune yashatse kumenya icyo uruhande rwa MRDP-Twirwaneho ruvuga kuri aya makuru, ndetse no kumenya niba rufite icyo rutangaza ku bivugwa ku rupfu rwa Col. Ndabagaza, ariko kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, nta gisubizo cyari cyabonetse.

Kugeza ubu kandi, nta tangazo ryigenga cyangwa iry’inzego za gisirikare ryemeza ku mugaragaro ko Col. Ndabagaza yitabye Imana.

Rwanda Tribune ikomeje gukurikirana amakuru ajyanye n’iyi mirwano n’ibivugwa ku rupfu rwa Col. Ndabagaza, kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kivu y’Amajyepfo: Jenerali Ngomanzito Avuga ko Asigaje Hafi km 7 Ngo Agere i Minembwe
Next Article DRC: Willy Mishiki’s Claims About Ngungu Spark Dispute
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Lubumbashi: Umunyapolitiki John Mbangu Yarekuwe Nyuma Y’ibyumweru Byinshi Afunzwe

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

MASISI: AFC/M23 Yigaruriye Kikoma, Ngomashi na Karembera muri Nyamaboko 1er

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ubwongereza: Minisitiri w’Intebe Keir Starmer Yeguye

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUBUTABERA

RDC: Minisitiri w’Ubutabera Yasobanuye Aho Dosiye Ya Denise Dusauchoy Igeze

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?