Abagororwa barenga 100 bo muri Gereza ya Muramvya, mu Burundi, barwaye indwara itaramenyekana neza, mu gihe abarenga 15 bivugwa ko bamaze guhitanwa n’uburwayi mu mezi atatu ashize.
Radio Publique Africaine (RPA) yatangaje ko iki kibazo gikomeje guteza impungenge muri iyo gereza, aho umubare w’abarwayi ukomeje kwiyongera. Bamwe mu bagezwa kwa muganga baba bamaze kuremba cyane.
Abagaragaza ibimenyetso by’ubu burwayi bavuga ko barwara umuriro, bakabura ubushake bwo kurya ndetse bakagira n’umunaniro ukabije. Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana neza indwara iri gutera ibi bimenyetso n’icyaba kiyitera.
Inzego z’ubuzima muri Muramvya zivuga ko indwara nyirizina itaramenyekana.
Ku rundi ruhande, SOS Médias Burundi yari yatangaje mbere ko ibizamini byakorewe bamwe mu barwayi byagaragaje ko barwaye malariya.
Iki kibazo cyagaragaye mu gihe Gereza ya Muramvya nayo ivugwamo ikibazo gikomeye cy’ubucucike.
SOS Médias Burundi yatangaje muri Nzeri ko iyi gereza yari ifungiyemo abagororwa bagera kuri 836, nyamara yarubakiwe kwakira abantu hafi 100.
Imibereho n’imirire by’abagororwa na byo biri mu bibazo bivugwa muri iyo gereza.
RPA yatangaje ko bamwe mu bagororwa bamaze igihe batabona ibishyimbo, ahubwo bakaba ahanini batungwa n’ibiryo birimo igikoma n’umutsima w’ibigori.
Nubwo hari amakuru avuga ko bamwe mu barwayi basanzwemo malariya, kugeza ubu nta cyemezo cy’inzego z’ubuzima kiratangazwa ku ndwara nyirizina yaba iri gutera ubu burwayi, cyangwa ngo hasobanurwe neza icyateye impfu zavuzwe.
Haracyakenewe amakuru yizewe kandi arambuye aturuka mu nzego z’ubuzima kugira ngo hamenyekane indwara iri kuvugwa muri Gereza ya Muramvya, umubare nyawo w’abayirwaye ndetse n’abamaze guhitanwa na yo.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw