Urukiko rwo mu Bwongereza rwatangiye kumva ibyaha bishinjwa Dr. Vincent Bajinya, wiyise Vincent Brown, ushinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi byakorewe Abatutsi i Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bajinya w’imyaka 65 yitabye Urukiko rwa Westminster ku wa 22 Nzeri 2026, akaba ari ubwa mbere umuntu akurikiranywe mu rukiko rwo mu Bwongereza ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubanza rwatangiye hibandwa ku byabaye mu minsi ya mbere ya Jenoside, hagati ya tariki ya 6 n’iya 13 Mata 1994.
Ubushinjacyaha buvuga ko muri icyo gihe Bajinya yagize uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi byakorwaga n’Interahamwe, ndetse ko yaba yaratanze amabwiriza yo kwica abantu batandatu, barimo umugore n’umwana we.
Umushinjacyaha Jane Stansfield yabwiye urukiko ko abatangabuhamya bafite amakuru kuri ibyo bikorwa barimo n’abantu bari batuye hafi ya Bajinya.
Bavuga ko bamubonaga ku bikorwa byo kuri bariyeri, aho ngo yagiraga uruhare mu kuyobora no kugenzura Interahamwe zakoraga ubwicanyi. Ibyo birego byose Bajinya arabihakana.
Yabwiye urukiko ko atigeze agira uruhare muri Jenoside, ndetse ko hagati muri Mata 1994 yari yamaze kuva i Kigali. Yongeyeho ko umuryango we wavuye mu Rwanda muri Nyakanga uwo mwaka.
Umwunganizi we, Me Sam Blom-Cooper, yavuze ko kuba umukiliya we ari imbere y’urukiko bimufasha kubona umwanya wo gusubiza ibyo ashinjwa no gusobanura uruhande rwe.
Yagize ati: “Ibi ni ibyaha biteye ubwoba, ubwicanyi bukomeye bwabaye mu 1994. Ariko ibi ni intangiriro y’iherezo kuri Bwana Brown.”
Nyuma yo kumva ibyari biteganyijwe mu ntangiriro z’urubanza, umucamanza Paul Goldspring yemereye Bajinya gukomeza kuburana adafunzwe.
Icyakora, yamutegetse gutanga ingwate mu gihe ategereje iburanisha rizabera mu Rukiko Rukuru rwa Old Bailey ku wa 9 Ukwakira 2026.
Uru rubanza ruri gukurikiranwa mu gihe Polisi y’u Bwongereza ikomeje iperereza ku bandi bantu bakekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Polisi y’u Bwongereza ishinzwe ibyaha by’intambara ivuga ko hakiri abandi bantu batandatu bari gukorwaho iperereza.
Muri bo, babiri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Rwandatribune.rw