Wednesday, 23 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Uvira: Amasasu Yumvikanye mu Mujyi, Ubwoba Busaba Abaturage
Ifoto y’umunsi:  Hiboux Special Force yagaragaye mu buryo budasanzwe mu Minembwe
Ubwongereza: Dr. Vincent Bajinya Yatangiye Kuburanishwa ku Byaha Bifitanye Isano na Jenoside
RDC: Urukiko Rukuru rwa Gisirikare Rwasoje Iburanisha mu Rubanza rwa Lt Gen Philémon Yav
RDC: Abayobozi ba Wazalendo Bivugwa ko Bafatiwe i Kinshasa
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Ubwongereza: Dr. Vincent Bajinya Yatangiye Kuburanishwa ku Byaha Bifitanye Isano na Jenoside
AMAKURUUBUTABERA

Ubwongereza: Dr. Vincent Bajinya Yatangiye Kuburanishwa ku Byaha Bifitanye Isano na Jenoside

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 23, 2026 10:39 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Urukiko rwo mu Bwongereza rwatangiye kumva ibyaha bishinjwa Dr. Vincent Bajinya, wiyise Vincent Brown, ushinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi byakorewe Abatutsi i Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bajinya w’imyaka 65 yitabye Urukiko rwa Westminster ku wa 22 Nzeri 2026, akaba ari ubwa mbere umuntu akurikiranywe mu rukiko rwo mu Bwongereza ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubanza rwatangiye hibandwa ku byabaye mu minsi ya mbere ya Jenoside, hagati ya tariki ya 6 n’iya 13 Mata 1994.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri icyo gihe Bajinya yagize uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi byakorwaga n’Interahamwe, ndetse ko yaba yaratanze amabwiriza yo kwica abantu batandatu, barimo umugore n’umwana we.

Umushinjacyaha Jane Stansfield yabwiye urukiko ko abatangabuhamya bafite amakuru kuri ibyo bikorwa barimo n’abantu bari batuye hafi ya Bajinya.

Bavuga ko bamubonaga ku bikorwa byo kuri bariyeri, aho ngo yagiraga uruhare mu kuyobora no kugenzura Interahamwe zakoraga ubwicanyi. Ibyo birego byose Bajinya arabihakana.

Yabwiye urukiko ko atigeze agira uruhare muri Jenoside, ndetse ko hagati muri Mata 1994 yari yamaze kuva i Kigali. Yongeyeho ko umuryango we wavuye mu Rwanda muri Nyakanga uwo mwaka.

Umwunganizi we, Me Sam Blom-Cooper, yavuze ko kuba umukiliya we ari imbere y’urukiko bimufasha kubona umwanya wo gusubiza ibyo ashinjwa no gusobanura uruhande rwe.

Yagize ati: “Ibi ni ibyaha biteye ubwoba, ubwicanyi bukomeye bwabaye mu 1994. Ariko ibi ni intangiriro y’iherezo kuri Bwana Brown.”

Nyuma yo kumva ibyari biteganyijwe mu ntangiriro z’urubanza, umucamanza Paul Goldspring yemereye Bajinya gukomeza kuburana adafunzwe.

Icyakora, yamutegetse gutanga ingwate mu gihe ategereje iburanisha rizabera mu Rukiko Rukuru rwa Old Bailey ku wa 9 Ukwakira 2026.

Uru rubanza ruri gukurikiranwa mu gihe Polisi y’u Bwongereza ikomeje iperereza ku bandi bantu bakekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Polisi y’u Bwongereza ishinzwe ibyaha by’intambara ivuga ko hakiri abandi bantu batandatu bari gukorwaho iperereza.

Muri bo, babiri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC: Urukiko Rukuru rwa Gisirikare Rwasoje Iburanisha mu Rubanza rwa Lt Gen Philémon Yav
Next Article Ifoto y’umunsi:  Hiboux Special Force yagaragaye mu buryo budasanzwe mu Minembwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Kuki RDC Yahagaritse Kohereza Hanze Copper na Cobalt Bitaratunganywa?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Amasezerano ya Doha hagati ya RDC na AFC/M23: Ese iyi nshuro amahoro azava ku mpapuro ajye mu bikorwa?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Israel Yarakariye Amasezerano ya Amerika na Iran

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Kenya: Urukiko Rukuru Rwateye Utwatsi Ubusabe bw’Abarastafari bwo Kwemererwa Gukoresha Urumogi ku Mpamvu z’Idini

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?