Tuesday, 24 Nov 2026
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Kivu y’Amajyepfo: FARDC Yerekanye Abantu 12 Ivuga ko ari Abarwanyi ba FRN Yafatiye i Fizi
Lubumbashi: Abepisikopi n’Abakirisitu Batewe Ibyuka Biryana mu Maso Ubwo Bashakaga Kwitabira Imyigaragambyo
FARDC Igize Icyo Itangaza Ku Ndege Yarasiwe I Minembwe
Gukopera Hakoreshejwe AI Kwatumye Minisitiri w’Uburezi Yegura
Amerika iri Gukora Iperereza ku Mugore Ukekwaho Kuneka Jensen Huang Wahoze Ayobora NVIDIA
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > MASISI: Umuyobozi w’Akarere Yavuze ko nta Mirwano iri Kubera i Remeka na Ngungu
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

MASISI: Umuyobozi w’Akarere Yavuze ko nta Mirwano iri Kubera i Remeka na Ngungu

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 24, 2026 11:01 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umuyobozi w’Akarere ka Masisi, Ndizeye Emmanuel Rutebuka, yavuze ko nta mirwano iri kubera mu bice bya Remeka na Ngungu, asaba abaturage kutita ku makuru y’ibihuha akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Rutebuka yavuze ko muri ibyo bice umutekano umeze neza, ndetse abaturage bakaba bakomeje ibikorwa byabo bya buri munsi nta mirwano iri kuhavugwa.
Ati: “Nta mirwano iraba i Remeka na Ngungu.”

Aya magambo aje mu gihe mu minsi ishize amakuru ajyanye n’umutekano mu bice bitandukanye by’Akarere ka Masisi yakomeje gutangwa mu buryo butandukanye, bamwe bavuga ko hari imirwano, abandi bakabihakana.

Ku wa 16 Nzeri 2026, hari amakuru yavugaga ko ingabo za FARDC, zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, zongeye kugenzura uduce turimo Miko, Katuunda, Remeka, Miano, Kaleta na Kasake, nyuma y’imirwano yari yabahuje n’abarwanyi ba AFC/M23.

Icyo gihe kandi hari amakuru yavugaga ko imirwano yakomeje hafi ya Kasake, mu cyerekezo cya Ngungu.

Ku wa 17 Nzeri, Rwanda Tribune yatangaje andi makuru yavugaga ku mirwano yabereye ku muhanda wa Remeka–Lumbishi, aho abaturage bavugaga ko imirwano yabereye mu gace ka Tuonane mbere yo kugera i Kasake.

Amakuru ya Ngungu na yo yakomeje kuvuguruzanya
Ku wa 22 Nzeri, Depite Willy Mishiki yatangaje ko ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo zongeye kugenzura Ngungu.

Mishiki kandi yavuze ko izi ngabo zari zimaze kwisubiza Minova na Bweremana, ndetse ko zari zimaze kwegera Umujyi wa Goma ku ntera y’ibyirenga gato kilometero 12.

Icyakora, abahagarariye sosiyete sivile ndetse n’imiryango itari iya Leta ikorera i Ngungu bahise bahakana ayo makuru, bavuga ko atajyanye n’amakuru bafite ku bibera ku butaka.

Icyo gihe Rwanda Tribune yatangaje ko amakuru ku igenzura rya Ngungu yari akivuguruzanya, bityo ko hakenewe amakuru yizewe ava ku butaka kugira ngo hamenyekane neza uko umutekano uhagaze.

Ubu Umuyobozi w’Akarere ka Masisi, Ndizeye Emmanuel Rutebuka, avuga ko nta mirwano iri kubera i Remeka na Ngungu, ndetse agasaba abaturage kwirinda gutwarwa n’amakuru atagenzuwe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ndayishimiye na Ruto i New York: Afurika Ntisaba Kugirirwa Neza Irasaba Ubutabera n’Ubushobozi Bwo Kwikemurira Ibibazo
Next Article Sud-Kivu: Abasirikare benshi b’u Burundi bishwe mu mirwano hafi ya Kabanja
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

MIFOTRA Yahakanye Amakuru y’Izamuka Rusange ry’Imishahara y’Abakozi ba Leta

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nangaa: Nubwo AFC/M23 Dufite Imbaraga, Turashaka Igisubizo Cya Politiki

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Félix Tshisekedi Yageze Muri Israel mu Ruzinduko rwo Gushimangira Umubano n’iki Gihugu

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Col.Torero Wari Ushinzwe Guhuza Ibikorwa Muri CNRD/FLN Yishwe n’Uwamurindaga Ahungira Muri AFC/M23

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?