Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Nangaa: Nubwo AFC/M23 Dufite Imbaraga, Turashaka Igisubizo Cya Politiki
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nangaa: Nubwo AFC/M23 Dufite Imbaraga, Turashaka Igisubizo Cya Politiki

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 8, 2026 9:03 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, yavuze ko kuba AFC/M23 itari gukomeza kwigarurira ibindi bice bigenzurwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko uyu mutwe watakaje ubushobozi bwa gisirikare.

Nangaa avuga ko AFC/M23 ahubwo yahisemo guha umwanya inzira ya politiki na dipolomasi, kugira ngo amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo abonerwe umuti urambye.

Ibi yabivuze ku wa 7 Ukwakira 2026, ubwo yasubizaga umunyamakuru wamubajije impamvu AFC/M23 itakomeje ibikorwa byo gufata ibindi bice.

Nangaa yavuze ko kuva M23 yari ikiri mu mashyamba ya Sabyinyo, ndetse na mbere y’uko ihinduka AFC/M23, yakomeje gusaba ibiganiro na Kinshasa, ariko ibyo yasabaga bikanga kwitabwaho.

Yagarutse ku rugendo rw’imirwano kuva i Rutshuru kugeza muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko buri gihe uyu mutwe wakomezaga gusaba ko ikibazo gikemurwa binyuze mu biganiro.

Nangaa kandi yagaragaje AFC/M23 nk’umufatanyabikorwa w’amahoro, avuga ko uyu mutwe wubahiriza ibyo wemeye, birimo n’agahenge kasinywe mu rwego rwo guha amahirwe ibiganiro bya politiki.

Yagize ati: “Turagira ngo tubwire Isi n’abanye-Congo bose muri rusange ko turi abafatanyabikorwa b’amahoro. Ibyo twiyemeje byose turabyubahiriza. Twasinye agahenge kandi turi kukubahiriza.”

Ku rundi ruhande, Nangaa yashinje Kinshasa gukomeza ibitero ku bice AFC/M23 igenzura, avuga ko harimo n’ibitero by’indege n’ibisasu bivugwa mu gace ka Minembwe.

Yavuze ko nubwo AFC/M23 ifite ubushobozi bwo gukomeza imirwano, idashaka ko intambara iba yo nzira yonyine yakemuramo ikibazo cya Congo.

Ati: “Twebwe twitwa inkazi. Dufite imbaraga. Twafashe Bunagana, Rutshuru ndetse tugera aho turi uyu munsi. Ariko dufite ubushake bwo kubona igisubizo cya politiki n’icya dipolomasi.”

Nubwo ashimangira ko bashaka amahoro, Nangaa yavuze ko AFC/M23 itazarebera igihe kirekire ibitero ikomeje kuvuga ko igabwaho.

Yatanze urugero ku bibera i Minembwe, avuga ko mu gihe ibitero byakomeza, ubuyobozi bw’uyu mutwe bushobora gufata icyemezo cyo kongera ibikorwa bya gisirikare.

Ati: “Nibakomeza ibyo bari gukorera Minembwe uyu munsi, ntabwo tuzabyihanganira. Hazagera igihe tubone amabwiriza yo kujyayo.”

Ibyo Nangaa yatangaje bishimangira ko AFC/M23 ivuga ko ikomeje gushyira imbere inzira y’ibiganiro, ariko ikanavuga ko ifite ubushobozi bwo gusubira ku rugamba mu gihe ibitero ku birindiro byayo byakomeza.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kinshasa:FDLR yongeye kuba inyama yotsa muri Diplomasi ya Congo
Next Article Kinshasa: FDLR again becomes a sticking point in Congo diplomacy
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

AFC/M23 Yafashe Icyemezo ku Bayobozi Bafite Ibikoresho Bya Gisirikare

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAPOLITIKE

Holden Roberto: Intwari Yaharaniye Ubwigenge Bwa Angola Ariko Ntayobore Igihugu

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Kazinga Yafashwe na AFC/M23 Nyuma y’Imirwano Ikomeye

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUUMUTEKANO

Muhanga:Umuyobozi w’Ishuri Yazize Igitero cy’Abagizi ba Nabi

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?