Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > U Burundi Bwemeje ko Abasirikare Babwo 2 Bafatiwe muri RDC
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

U Burundi Bwemeje ko Abasirikare Babwo 2 Bafatiwe muri RDC

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 29, 2026 9:28 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Igisirikare cy’u Burundi cyemeje ko abasirikare babiri bakuru bacyo bafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko gihakana ko bajyanywe gufungirwa i Kinshasa.

Abo basirikare ni Major Jérémie Nitunga na Capitaine Félicien Kanjori, bakaba bafungiye ku cyicaro cy’igisirikare kiri i Baraka, muri Kivu y’Amajyepfo, aho bakomeje gukorerwa iperereza.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza, yavuze ko abo basirikare bafashwe nyuma yo kujya ahari ibirindiro by’igisirikare maze bagatangira gufata amashusho y’aho hantu.

Baratuza yabivuze kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro cy’abavugizi b’inzego za Leta cyabereye i Ngozi, asobanura ko iperereza rigamije kumenya impamvu nyayo yatumye abo basirikare bafata amashusho y’ibyo birindiro.

Yavuze ko Igisirikare cy’u Burundi gikurikiranira hafi iby’iperereza kandi ko abantu bakwiye gutegereza ibyavuye muri ryo, kuko gufata umusirikare ukekwaho kurenga ku mategeko no kumukorera iperereza ari kimwe mu bikorwa bisanzwe mu mikorere y’igisirikare.

Ibi byatangajwe nyuma y’amakuru yari amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abo basirikare bafashwe n’igisirikare cya RDC, bagakekwaho kuba intasi z’u Rwanda ndetse ko bari koherezwa i Kinshasa.

Igisirikare cy’u Burundi kandi cyahakanye ko nta cyo cyari cyakoze kuri iki kibazo, gisobanura ko gikomeje gukurikirana iby’ifatwa ry’abo basirikare.

U Burundi buhakana ko Tanzania yohereje abasirikare muri RDC
Muri icyo kiganiro, Général de Brigade Gaspard Baratuza yanahakanye amakuru yavugaga ko abasirikare ba Tanzania binjiye mu Burundi, bakambara imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi kugira ngo bajye gufasha ingabo z’u Burundi kurwana muri RDC.

Baratuza yavuze ko ingabo z’u Burundi ziri muri RDC mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo ko nta mpamvu igihugu cyaba gifite yo guhisha umubare cyangwa umwirondoro w’abasirikare bacyo bari muri icyo gihugu.

Yongeyeho ko nta masezerano hagati y’u Burundi na Tanzania yerekeye guhererekanya abasirikare ahari, ahakana ibyo bihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article UDPS Ivuga ko Umuyobozi Wayo i Butembo Yapfuye Nyuma yo Gukubitwa
Next Article MTN Rwanda Yasabye Imbabazi Umukiriya Witotombye ku Buryo Yakiriwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUBUKUNGU

U Rwanda na Oman Byongereye Imikoranire mu Buhinzi, Ishoramari n’Ubwikorezi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKEUBUREZIUBUZIMA

Perezida Kagame Yasabye Urubyiruko Kwirinda Ibyangiza Ejo Hazaza Harwo

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Tooro : Indagu zagaragaje ko umwana w’umwaka  1 ariwe ugomba kwima  ingoma

By
Ildephonse Dusabe
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Starmer Yeguye K’Umwanya Wa Minisitiri W’Intebe W’u Bwongereza

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?