Polisi n’Ingabo z’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kuzimya inkongi y’umuriro yibasiye Isoko rya GOICO riherereye mu Karere ka Musanze, yangiza ibice byinshi by’inyubako zaryo.
Amakuru agezweho agaragaza ko umuriro watangiye kugabanuka, nubwo ibikorwa byo kuwuzimya bikomeje.
Iyi nkongi yibasiye iri soko rizwi cyane mu Mujyi wa Musanze kuwa 10 Ukwakira, bituma Polisi n’Ingabo z’u Rwanda batangira ibikorwa byo guhangana n’umuriro wari umaze kwangiza ibice byinshi by’inyubako z’isoko.
Amakuru agezweho agaragaza ko umuriro watangiye kugabanuka, nubwo ibikorwa byo kuwuzimya bikomeje kugira ngo hirindwe ko wakomeza gukwirakwira Cyangwa Kugira ibindi wangiriza.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi, ingano y’ibyangiritse ndetse n’uko hari abantu yaba yahitanye cyangwa yakomerekeje.
Inzego zibishinzwe ziracyakomeje ibikorwa by’ubutabazi, mu gihe hategerejwe andi makuru arambuye ku byabereye muri iri soko.
Rwandatribune.rw