
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama Claude Ibalanky yatangaje ko abanyamuryango ba Alliance Fleuve Congo (AFC) n’umutwe wa M23 basabwe kwinjira muri Front pour la Refondation de la Nation(FRN),iri ihuriro rishya rya politiki n’igisirikare ryatangajwe i Goma ku wa 12 Ukwakira 2026, rishyira ku isonga na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo ryo gutangiza iri huriro ryasomwe na Claude Ibalanky, ryagaragaje gahunda yo guhuriza hamwe imbaraga za politiki n’iza gisirikare zirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Icyakora, amakuru aboneka ku mugaragaro ntaragaragaza inyandiko yuzuye y’ijambo rye yemeza mu buryo burambuye uburyo buri munyamuryango wa AFC/M23 yasabwe kwinjira muri FRN.
FRN ije mu gihe AFC/M23 ikomeje kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe n’ibiganiro bigamije gushaka amahoro bikomeje guhura n’imbogamizi. Gushyiraho iri huriro bishobora guhindura imiterere y’ubuyobozi bwa politiki n’igisirikare bw’impande zirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ariko haracyakenewe ibisobanuro birambuye ku isano rizagira na AFC ndetse n’ahazaza ha M23.
Mu bayobozi bavuzwe mu itangizwa rya FRN harimo Joseph Kabila, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Sultani Makenga, mu gihe Claude Ibalanky ari we wasomye itangazo ry’ishyirwaho ryaryo.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo imitwe yari isanzwe ibarizwa muri AFC/M23 yamaze kwinjizwa muri FRN,ariko hari amakuru avuga imyinshi mu mitwe ibarizwa muri wazalendo nayo yamaze kwaka ubusabe FRN kugirango nayo yinjizwe muri iryo huriro,si wazalendo gusa haravugwa umutwe wa Bakata Katanga ukorera muri Katanga,APLFC ikorera mu Ntara ya Tanganyika,Mai Mai Mobondo ndetse n’umutwe wa Thomas Lubanga usanzwe ukorera muuri Ituri.
Muri FRN kandi haravugwamo amwe mu mashyaka agize ihuriro C64 ryanze ko Perezida Tchisekedi ahindura itegeko nshinga,ndetse n’amashyirahamwe ashingiye ku byiyunviro bya Politiki,abasesenguzi kandi bavuga ko ihuriro FRN rigiye guhindura icyerekezo cya cy’icyari AFC/M23 intambara ikaba igiye kwerekeza iKinshasa.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune