Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Izina AFC/M23 risimbujwe   FRN : Claude Ibalanky Umuvugizi wa Joseph Kabila
AMAKURUMU MAHANGA

Izina AFC/M23 risimbujwe   FRN : Claude Ibalanky Umuvugizi wa Joseph Kabila

Mwizerwa Ally
Last updated: October 13, 2026 12:29 am
Mwizerwa Ally
Share
SHARE

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama Claude Ibalanky yatangaje ko abanyamuryango ba Alliance Fleuve Congo (AFC) n’umutwe wa M23 basabwe kwinjira muri Front pour la Refondation de la Nation(FRN),iri  ihuriro rishya rya politiki n’igisirikare ryatangajwe i Goma ku wa 12 Ukwakira 2026, rishyira ku isonga na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ryo gutangiza iri huriro ryasomwe na Claude Ibalanky, ryagaragaje gahunda yo guhuriza hamwe imbaraga za politiki n’iza gisirikare zirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa. Icyakora, amakuru aboneka ku mugaragaro ntaragaragaza inyandiko yuzuye y’ijambo rye yemeza mu buryo burambuye uburyo buri munyamuryango wa AFC/M23 yasabwe kwinjira muri FRN.

FRN ije mu gihe AFC/M23 ikomeje kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe n’ibiganiro bigamije gushaka amahoro bikomeje guhura n’imbogamizi. Gushyiraho iri huriro bishobora guhindura imiterere y’ubuyobozi bwa politiki n’igisirikare bw’impande zirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ariko haracyakenewe ibisobanuro birambuye ku isano rizagira na AFC ndetse n’ahazaza ha M23.

Mu bayobozi bavuzwe mu itangizwa rya FRN harimo Joseph Kabila, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Sultani Makenga, mu gihe Claude Ibalanky ari we wasomye itangazo ry’ishyirwaho ryaryo.

Abasesenguzi bavuga ko nubwo imitwe yari isanzwe  ibarizwa muri AFC/M23 yamaze kwinjizwa muri FRN,ariko hari amakuru avuga imyinshi mu mitwe ibarizwa muri wazalendo nayo yamaze kwaka ubusabe FRN kugirango nayo yinjizwe muri iryo huriro,si wazalendo gusa haravugwa umutwe wa Bakata Katanga ukorera muri Katanga,APLFC ikorera mu Ntara ya Tanganyika,Mai Mai Mobondo ndetse n’umutwe wa Thomas Lubanga usanzwe ukorera muuri Ituri.

Muri FRN kandi haravugwamo amwe mu mashyaka agize ihuriro C64 ryanze ko Perezida Tchisekedi ahindura itegeko nshinga,ndetse n’amashyirahamwe ashingiye ku byiyunviro bya Politiki,abasesenguzi kandi bavuga ko ihuriro FRN rigiye guhindura icyerekezo cya cy’icyari AFC/M23 intambara ikaba igiye kwerekeza iKinshasa.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC:Joseph Kabila Yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Rishya Ririmo AFC/M23
Next Article Pham Yavuze ko Ishingwa ry’Ihuriro Rishya rya Kabila Risobanura Impamvu Amerika Yamufatiye Ibihano
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

AFC-M23 Yamaganye Ihagarikwa ry’Amasomo Muri Goma na Bukavu, Ishinja Kinshasa Kuvanga Politiki n’Uburezi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Amerika na Iran Bateye Intambwe mu Biganiro by’Amahoro

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Uvira: Umuyobozi wa Wazalendo Yemera ko Amacakubiri Yatumye Batakariza Icyizere Leta ya RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Dr. Murangira: Internet Ntijya Yibagirwa, Ibyo Ushyiraho Bishobora Kuzakugaruka

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?