Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Burundi: Impaka ku Gisokozo Cy’Umugore wa Perezida Ndayishimiye Zakuruye Ibisobanuro
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Nyuma y’Impaka, Trump Yahagaritse Kwerekana Imbonankubone Iyicwa rya Nidal Hasan
AMAKURUMU MAHANGAUBUTABERA

Nyuma y’Impaka, Trump Yahagaritse Kwerekana Imbonankubone Iyicwa rya Nidal Hasan

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 16, 2026 7:29 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahagaritse gahunda yo kwerekana imbonankubone kuri internet iyicwa rya Nidal Malik Hasan, wahoze ari major mu Ngabo za Amerika, wakatiwe urwo gupfa azira kwica abantu 13 mu gitero yagabye mu kigo cya gisirikare cya Fort Hood mu 2009.

Iki cyemezo Trump yagitangaje ku wa 15 Ukwakira 2026, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi zivuka ku mugambi wa Minisiteri y’Ingabo zo kwerekana iryo yicwa ku mugaragaro.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko kwerekana iryo yicwa bishobora kuba uburyo bwo kuburira abandi ku ngaruka z’ibikorwa nk’ibyo, ariko ko hari abantu benshi batifuza kureba amashusho y’umuntu yicwa.

Yemeje ko igihano cya Hasan kizashyirwa mu bikorwa nk’uko byari byateganyijwe, ariko ko amashusho yacyo atazerekanwa imbonankubone.

Abagize imiryango ya hafi y’abazicwa bazemererwa kwitabira iryo yicwa imbonankubone, nibabyifuza.

Icyemezo cya Trump cyakurikiye umwuka utari mwiza wari wavutse nyuma y’uko Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, atangaje ko iyicwa rya Hasan rizerekanwa ku mugaragaro.

Uyu mugambi wanenzwe n’abanyapolitiki bo mu mashyaka yombi, abayobozi b’amadini n’abandi bagaragaje impungenge z’uko kwerekana umuntu yicwa bishobora kugira ingaruka mbi ku muryango mugari.

Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, na we yari yaragaragaje ko atifuza kureba iryo yicwa, mu gihe abandi bayobozi bibazaga niba kurigaragaza kuri internet ari bwo buryo bukwiye bwo gushyira mu bikorwa ubutabera.

Nyuma y’icyemezo cya Trump, Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko Hegseth ashyigikiye umwanzuro wa Perezida, nubwo utandukanye n’umugambi yari yatangaje mbere.

Nidal Malik Hasan yari umuganga mu Ngabo za Amerika ufite ipeti rya major. Ku wa 5 Ugushyingo 2009, yarashe abantu mu kigo cya gisirikare cya Fort Hood, muri Leta ya Texas, ahitana abantu 13, abandi 32 barakomereka.

Mu 2013, urukiko rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha 13 byo kwica abantu abigambiriye n’ibindi 32 byo kugerageza kwica, rumukatira igihano cy’urupfu.

Hasan na we yarashwe n’inzego z’umutekano ubwo zari zigiye guhagarika icyo gitero, bituma amugara kuva mu rukenyerero ajya hasi.

Igihano cye cy’urupfu giteganyijwe gushyirwa mu bikorwa ku wa 3 Ukuboza 2026, i Fort Hood, hakoreshejwe uburyo bwo kuraswa n’itsinda ry’abasirikare.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article John Numbi Aravugwa i Goma, mu Gihe andi Makuru Avuga ku Ngabo n’Intwaro ziri mu Burasirazuba bwa RDC
Next Article RDC: Tshisekedi Yahagaritse Imikoranire y’Ibiro bye n’Ambasade y’u Bubiligi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Kenya Yahaye Abanyamahanga Iminsi 90 yo Gutunganya Ibyangombwa

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUBUTABERA

U Bubiligi: Iperereza ku Mafaranga Yanyerejwe Ryakomanze Kwa Félix Tshisekedi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKE

Nduhungirehe Yanenze Depite Wahatiye Umusore Kwiyambura Umupira Wanditseho ‘Visit Rwanda’

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Goma: RSF Ivuga ko AFC/M23 Yahinduye Inyubako za RTNM Ibiro by’Iperereza

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?