Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko gukoresha neza igihe, kwiga no gukora kugira ngo rwiyubake kandi rugire uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’urubyiruko rusaga ibihumbi 10 muri BK Arena i Kigali, mu gikorwa cyiswe Meet the President.
Perezida Kagame yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kumenya gutandukanya ibikorwa birufitiye akamaro n’ibishobora kurwangiriza ubuzima, rukagira imyitwarire myiza kandi rugashyira imbaraga mu kwiyubaka.
Yatanze urugero rw’umuntu bakoranaga wari warabaswe n’inzoga ku buryo byamubuzaga kuzuza inshingano ze, agaragaza ko ubusinzi bushobora gutuma umuntu atakaza amahirwe yari afite.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, na we yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga n’itabi, avuga ko bishobora kugira ingaruka ku buzima no ku iterambere byarwo.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashishikarije urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ari mu ikoranabuhanga, guhanga udushya no kwagura ibikorwa byarwo.
Muri icyo kiganiro, Shimirwa Palaimo wo mu Murenge wa Muhanga yatanze ubuhamya bw’uko yavuye mu biyobyabwenge no mu bucuruzi bwa kanyanga, akajya mu kigo ngororamuco, nyuma akiga umwuga w’ububaji kugira ngo yongere kwiyubaka.
Yagaragaje ko umuntu ashobora guhindura ubuzima bwe igihe yiyemeje kuva mu ngeso mbi agashyira imbaraga mu bikorwa bimuteza imbere.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimangiye akamaro ko gukomeza gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu gukemura ibibazo birureba.
Iki kiganiro cyahaye urubyiruko umwanya wo kuganira n’Umukuru w’Igihugu ku buzima bwabo, amahirwe ahari n’inshingano bafite mu kubaka u Rwanda.
Rwandatribune.rw