Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Burundi: Impaka ku Gisokozo Cy’Umugore wa Perezida Ndayishimiye Zakuruye Ibisobanuro
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > C64: Abatavuga Rumwe na Guverinoma Ya RDC Bahuriye i Roma
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

C64: Abatavuga Rumwe na Guverinoma Ya RDC Bahuriye i Roma

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 26, 2026 6:42 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Abayobozi b’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rizwi nka Coalition Article 64, C64, bahuriye i Roma mu Butaliyani kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2026.

Iyi nama ihurije hamwe abayobozi bakuru b’iri huriro mu gihe muri RDC hakomeje impaka zikomeye ku bibazo bya politiki n’umutekano, cyane cyane ibirebana n’imirwano iri mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu bayobozi bari bateganyijwe muri iyi nama harimo Martin Fayulu, Delly Sesanga, Jean-Marc Kabund, Matata Ponyo na Moise Katumbi. Abagize iri huriro bari bamaze igihe bagaragaza ibitekerezo bitandukanye ku buryo ikibazo cya politiki n’umutekano mu gihugu cyakemuka.

Inama ya Roma igamije guhuza imyanya y’abagize C64 no kuganira ku cyerekezo cy’ihuriro mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye bya politiki. Ni ibiganiro biteganyijwe gukorwaho mu rwego rw’uruzinduko abayobozi b’iri huriro bakorera mu bihugu bitandukanye by’u Burayi.

Ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, inzira y’ibiganiro bya politiki ndetse n’uruhare rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gushaka igisubizo ku bibazo by’igihugu biri mu ngingo ziri mu murongo w’ibiganiro byabo.

Iyi nama ibaye mu gihe impaka ku hazaza ha politiki ya RDC zikomeje kwiyongera, cyane cyane nyuma y’ivuka ry’umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation, FRN, uyobowe n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila.

Abayobozi ba C64 bari basanzwe bagaragaza ko bifuza ko ibibazo bikomeye igihugu gihura na byo bikemurwa binyuze mu biganiro birimo impande zitandukanye.

BARAKA ESTHER
Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Laurent Nkunda Yaba Yagarutse Ku Rugamba?
Next Article Nahimana Thomas Ashobora Kwamburwa Ubupadiri Burundu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Amerika Yongereye Indege Zitanga Lisansi Mu Kirere Cya Israel Mu Gihe Yo na Irani Bikomeje Gukara

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUBUKUNGU

AFC/M23: Haravugwa Impaka ku Bubasha bwa Gen. Makenga n’Imicungire y’Umutungo

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Abakoresha Imbuga Nkoranyambaga mu Rwanda Bakomeje Kwibaza Impamvu Batarabona Monetization?

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Olusegun Obasanjo n’Inama Nkuru ya Kiliiziya Nibo Bafitiwe Ivyizere Mu Buhuza:DRC

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?