Tuesday, 24 Nov 2026
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Kivu y’Amajyepfo: FARDC Yerekanye Abantu 12 Ivuga ko ari Abarwanyi ba FRN Yafatiye i Fizi
Lubumbashi: Abepisikopi n’Abakirisitu Batewe Ibyuka Biryana mu Maso Ubwo Bashakaga Kwitabira Imyigaragambyo
FARDC Igize Icyo Itangaza Ku Ndege Yarasiwe I Minembwe
Gukopera Hakoreshejwe AI Kwatumye Minisitiri w’Uburezi Yegura
Amerika iri Gukora Iperereza ku Mugore Ukekwaho Kuneka Jensen Huang Wahoze Ayobora NVIDIA
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Perezida Kagame Yitabiriye Inama Ihuza Abakuru b’Ibihugu Bigize Commonwealth
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Kagame Yitabiriye Inama Ihuza Abakuru b’Ibihugu Bigize Commonwealth

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: November 2, 2026 9:46 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu mujyi wa St. John’s muri Antigua na Barbuda, aho yitabiriye inama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, izwi nka CHOGM 2026.

Iyi nama yatangiye ku wa 1 Ugushyingo ikazageza ku wa 4 Ugushyingo 2026, ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bigize uyu muryango kugira ngo baganire ku buryo barushaho gufatanya mu guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n’ubukungu.

Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “Kwihutisha ubufatanye n’ishoramari hagamijwe kubaka Commonwealth iteye imbere.”

Mu bayobozi bitabiriye iyi nama harimo Umwami Charles III w’u Bwongereza, Umwamikazi Camilla, Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Ayorkor Botchwey.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagira uruhare mu kiganiro cyo ku rwego rwo hejuru azahuriramo na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Samoa, Mulipola Anarosa Ale Molioʻo.

Icyo kiganiro kizibanda ku buryo Commonwealth yakoresha neza ubushobozi n’amahirwe ifite mu guteza imbere abaturage b’ibihugu biyigize.

Abayobozi bazanaganira ku kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, gukurura ishoramari no gushimangira imikoranire mu guhangana n’ibibazo bihuriweho, birimo imihindagurikire y’ibihe n’imbogamizi z’ubukungu.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro inama ya CHOGM 2026 uteganyijwe ku wa 3 Ugushyingo, ukazayoborwa n’Umwami Charles III.

U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Commonwealth mu 2009, ruba kimwe mu bihugu byinjiye muri uyu muryango bitigeze bikolonizwa n’u Bwongereza.

Mu 2022, u Rwanda rwakiriye iyi nama i Kigali, ihuriza hamwe abayobozi n’abahagarariye ibihugu bigize Commonwealth mu biganiro byibanze ku bufatanye n’iterambere.

Rwandatribune.rw

Can ChatGPT Make YouTube Videos?

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kabila Arashaka Iki i Washington? Amatora yo muri Amerika Ashobora Guhindura Umubano wa RDC na Amerika
Next Article Ishyaka rya Joseph Kabila Ryasheshwe Burundu n’Urukiko rwo muri RDC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADUROPOLITIKE

AFC/M23 Yakiriye Abakomando Bashya Barangije Imyitozo Barenga Ibihumbi 9

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURU

Perezida Kagame Yakiriye Intumwa z’Abadepite Bo Muri Amerika, Baganira ku Kwagura Ubufatanye

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Politiki: Umuryango wa Habyarimana Juvenal Uvuga ko Wagabweho Ibitero by’Ikoranabuhanga

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

RDC: Tshisekedi Yavuye Ku Izima Yemera Ibiganiro Bihuza Abanyekongo Bose

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?