Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, nyuma y’amezi menshi yanze ubusabe bwo gutangiza ibiganiro bya politiki bihuriweho n’impande zose, yatangaje ko yemeye ko habaho ibiganiro bihuza Abanyekongo bose.
Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bwe buri guhangana n’igitutu gikomeye cya politiki i Kinshasa ndetse n’umutekano muke ukomeje kurushaho kuzamba mu burasirazuba bw’igihugu.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama yabereye muri Cité de l’Union Africaine, yahuje Perezida Tshisekedi n’abayobozi b’amadini n’amatorero akomeye muri RDC, barimo Karidinali Fridolin Ambongo wa Kiliziya Gatolika, umaze igihe asaba ko hakorwa ibiganiro byubaka amahoro n’ubwiyunge.
Guverinoma yatangaje ko mu minsi iri imbere izashyira ahagaragara gahunda n’inzira bizakurikizwa muri ibi biganiro.
Mu ijambo yavugiye mu izina ry’intumwa zari zirimo abayobozi ba Kiliziya Gatolika, Abaporotesitanti, Abavugabutumwa n’Abayisilamu, Karidinali Ambongo yashimye icyemezo cya Perezida.
Yagize ati: “Twishimiye iri tangazo kandi turashimira Umukuru w’Igihugu. Ni amahirwe yo kubaka amahoro n’ubumwe hagati y’abana bose ba Congo.”
Icyemezo cya Tshisekedi kigaragaza impinduka zikomeye, kuko ubutegetsi bwe bwari bwarakomeje kwanga ubusabe bwa CENCO (Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika muri Congo) n’andi madini yasabaga ibiganiro bya politiki bihuriweho.
Kutumvikana kwari kwarushijeho gukara nyuma y’umugambi wa Guverinoma wo guhindura Itegeko Nshinga, aho abanenga uwo mugambi bavugaga ko ushobora kongera amacakubiri mu gihugu gisanzwe cyugarijwe n’intambara n’ibibazo bya politiki.
Mu itangazo CENCO yasohoye ku wa 19 Kamena rifite umutwe ugira uti “Igihugu kiri mu kaga”, yavuze ko guhindura Itegeko Nshinga bidafite impamvu zihutirwa kandi ko kubikora mu gihe ibice byinshi byo mu burasirazuba bitaragenzurwa na Leta bishobora guteza ingaruka zikomeye.
Abepisikopi banaburiye ko mu gihe amakimbirane ya politiki akomeje gufata isura y’amoko n’uturere, igihugu gishobora kwisanga mu yindi ntambara y’abenegihugu.
Iri tangazo ryakurikiwe n’imyigaragambyo y’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi UDPS, ruzwi nka Force du Progrès, rwigaragambirije ku cyicaro cya CENCO, rutwika amapine ndetse rugaragaza ubutumwa bushyigikira Perezida Tshisekedi n’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Hari n’abashyigikiye Guverinoma bashinje abayobozi ba Kiliziya gufata imyanya ishobora kugirira akamaro u Rwanda, igihugu Kinshasa ishinja gushyigikira umutwe wa AFC/M23.
Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yavuze ko ibiganiro biteganyijwe bigamije kubaka ubumwe bw’Abanyekongo mu guhangana n’icyo yise “ubushotoranyi bw’u Rwanda”, ashimangira ko abazabyitabira bagomba kuba bahuje intego yo kurengera igihugu.
Rwandatribune.rw