Guverinoma y’Intara ya Sud-Kivu, iyobowe na Guverineri Jean-Jacques Purusi Sadiki, yahamagariye abaturage kwitabira urugendo rw’amahoro ruzaba kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, mu Mujyi wa Uvira.
Uru rugendo ruzatangira saa mbiri za mu gitondo (08:00) rusozwe saa yine (10:00), rukaba rugamije kwamagana intambara no gushyigikira ibiganiro by’igihugu birimo impande zitandukanye, byatangijwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Abazitabira uru rugendo bazahagurukira ahantu habiri hatandukanye muri Uvira: kuri Rond-point ya Kavimvira no ku rwibutso (Monument), berekeza ku nyubako ya Maison Orange.
Guverinoma y’Intara ya Sud-Kivu yasabye abazitabira kwambara imyenda y’umweru cyangwa kugira ibindi bimenyetso by’uwo mwenda, kuko ari ibara rihagarariye amahoro.
Yashimangiye ko uru rugendo rugomba kuba urw’amahoro, isaba abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo, imvugo z’urwango n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano.
Uru rugendo ruje mu gihe ubuyobozi bw’Intara ya Sud-Kivu bushishikariza abaturage gushyigikira inzira y’ibiganiro mu gushaka igisubizo cy’ibibazo by’umutekano n’intambara bikomeje kwibasira ako karere.
Rwandatribune.rw
