Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ikoreramo uruganda rw’Abashinwa rukora ibikoresho bitandukanye mu mbaho, ruherereye mu Kagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda Rishinzwe kuzimya Inkongi ryageze ahabereye iyi mpanuka, ritangira ibikorwa byo kuzimya umuriro no gukumira ko wakwira mu zindi nyubako zegereye uruganda.
Iyi nkongi yibasiye inyubako ikoreramo uru ruganda rukora ibikoresho bitandukanye mu mbaho, gusa kugeza ubu icyayiteye ntikiramenyekana.
Iyi nkongi ibaye mu gihe mu minsi mike ishize, indi nkongi yari yibasiye Agakiriro ka Gisozi, mu Karere ka Gasabo, aho igice gikorerwamo ububaji, kibikwamo ibicuruzwa n’ibikorwa by’ubukorikori cyafashwe n’umuriro.
Iyo nkongi yabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ahagana saa munani z’ijoro, yibasira cyane cyane igice kibikwamo imbaho n’ibindi bikoresho byifashishwa mu mirimo y’ububaji. Polisi y’u Rwanda yageze ahabereye iyo mpanuka itangira ibikorwa byo kuzimya umuriro.
Agakiriro ka Gisozi kamaze kwibasirwa n’inkongi inshuro umunani kuva mu 2017, bikomeje guteza igihombo abahakorera no guteza impungenge ku mutekano w’ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwamo.
Izi nkongi zombi zibaye mu gihe ikibazo cy’umutekano w’inyubako n’ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali gikomeje kwitabwaho. Ku wa 30 Ukwakira 2026, Umujyi wa Kigali watangaje ko wafunze by’agateganyo inyubako eshanu z’ubucuruzi kubera kutuzuza ibisabwa mu kwirinda inkongi z’umuriro.
Nta makuru arambuye aratangazwa ku byangijwe n’iyi nkongi cyangwa ku ngaruka yaba yagize ku bakozi n’abandi bantu bari hafi y’uru ruganda.
Rwandatribune.rw
