Amerika yakuye General François Olenga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na kompanyi ikora ibikorwa by’ubukerarugendo ya Safari Beach ku rutonde rw’ibihano byayo, nyuma y’imyaka icyenda bari bamaze kuri urwo rutonde.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Gatatu n’Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe kugenzura umutungo w’amahanga, OFAC, rwerekana ko amazina menshi n’andi mazina yari asanzwe agaragara kuri urwo rutonde kuri François Olenga yakuweho.
Na Safari Beach na yo yakuwe kuri urwo rutonde, aho yari yaranditswe no mu mazina ya Safari Club na Centre de loisir Safari Club.
Bivuze ko ibihano byari byarafatiwe General François Olenga n’iyi nyubako byakuweho nyuma y’imyaka icyenda, kuva bashyirwa kuri urwo rutonde ku wa 1 Kamena 2017.
Igihe François Olenga yashyirwaga ku rutonde rw’ibihano, yari Umuyobozi w’Ingabo zirinda Perezida wa RDC, Joseph Kabila, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Perezidansi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamushinjaga kuba yaragenzuye ibikorwa by’umutekano byibasiraga abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ubwo Amerika yatangazaga ibihano, Ishami ryayo ry’Imari ryavugaga kandi ko Ingabo zirinda Perezida, Republican Guard, zari zaragize uruhare mu kubangamira inzira ya demokarasi muri RDC.
Safari Beach na yo yari yarashyizwe kuri urwo rutonde kubera umubano yari ifitanye na General François Olenga.
Olenga yari yarahakanye ibyo Amerika yamushinjaga
General François Olenga yahakanye ibyo birego bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu magambo yatangarije Radio Okapi icyo gihe, Olenga yavuze ko ari “umuyobozi w’ingabo ukunda igihugu kandi w’impinduramatwara”, avuga ko nta bihano byari kumutera ubwoba.
Kugeza ubu, OFAC yatangaje ko amazina ya François Olenga n’ay’inyubako ya Safari Beach yavanywe ku rutonde rw’ibihano, ariko itangazo ryayo ntirisobanura mu buryo burambuye impamvu yatumye hafatwa iki cyemezo nyuma y’imyaka icyenda.
Rwandatribune.rw