Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, byagarutse ku mubano w’u Rwanda na Loni ndetse n’ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibiganiro byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abayobozi b’ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma bateraniye mu nama ya 81 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Nk’uko byatangajwe, Dr. Nsengiyumva yashimiye Guterres ku bufatanye bwagiye buranga umubano w’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye mu gihe amaze ari Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
Aba bayobozi kandi barebeye hamwe uburyo ubwo bufatanye bwakomeza, by’umwihariko mu bikorwa bigamije guteza imbere inyungu impande zombi zihuriyeho.
Ibibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na byo byari mu ngingo zaganiriweho.
Loni yavuze ko ibiganiro byibanze no kuri gahunda zitandukanye zigamije kugarura amahoro no guteza imbere umutekano mu karere.
Muri RDC hakorera ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, bukaba bukorana n’inzego za RDC mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, harimo na FDLR.
Ubutumwa bwa Loni muri RDC bumaze imyaka bukorera muri iki gihugu, mu gihe uburasirazuba bwacyo bukomeje kurangwa n’ibibazo by’umutekano bifitanye isano n’ibikorwa by’imitwe myinshi yitwaje intwaro.
Muri gahunda z’ibiganiro yagiranye n’abayobozi banyuranye i New York, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva kandi yahuye n’Igikomangoma cya Koweit, Sheikh Sabah Khaled Al-Hamad Al-Sabah.
Aba bayobozi baganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Koweit, no kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na rwo rukomeje kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro biyoborwa n’Umuryango w’Abibumbye, aho rufite ingabo mu butumwa bwa Loni burimo ubwo muri Sudani y’Epfo na Repubulika ya Centrafrique, ndetse no mu bindi bikorwa by’amahoro.
Rwandatribune.rw