Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko abarwanyi 58 bo mu mutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) bashyize intwaro hasi bakishyikiriza ingabo za Leta, mu gihe abandi 20 bafashwe mpiri.
Aya makuru yatangajwe mu itangazo ry’ubuyobozi bw’akarere ka gisirikare ka 34 ka FARDC, rivuga ko ibi byabereye mu bice bitandukanye byo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Iryo tangazo rivuga ko abo barwanyi 58 bishyikirije FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo, mu gihe abandi 20 bafashwe mpiri bafite intwaro.
Umuvugizi w’akarere ka gisirikare ka 34, Major Dieudonné Kasereka, yavuze ko bamwe mu barwanyi bishyikirije ingabo za Leta basobanuye ko binjijwe muri FRN ku gahato.
Bavuze kandi ko bakorewe iyicarubozo ndetse bagahabwa imyitozo ya gisirikare idahagije, nk’uko bitangazwa na FARDC.
Abo barwanyi 58 bari mu mujyi wa Beni, nk’uko iryo tangazo ribivuga.
FRN ni umutwe wavutse mu ihuriro ry’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, urimo abantu n’imitwe itandukanye, barimo abo mu ihuriro rya AFC/M23.
Icyakora, amakuru yatangajwe na FARDC ntaraherekezwa n’ibisobanuro byigenga byemeza imibare y’abarwanyi bishyikirije ingabo za Leta n’abo zafashe mpiri.
Rwandatribune.rw
