Tuesday, 24 Nov 2026
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Kivu y’Amajyepfo: FARDC Yerekanye Abantu 12 Ivuga ko ari Abarwanyi ba FRN Yafatiye i Fizi
Lubumbashi: Abepisikopi n’Abakirisitu Batewe Ibyuka Biryana mu Maso Ubwo Bashakaga Kwitabira Imyigaragambyo
FARDC Igize Icyo Itangaza Ku Ndege Yarasiwe I Minembwe
Gukopera Hakoreshejwe AI Kwatumye Minisitiri w’Uburezi Yegura
Amerika iri Gukora Iperereza ku Mugore Ukekwaho Kuneka Jensen Huang Wahoze Ayobora NVIDIA
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > Uncategorized > Goma :Umukuru wa MONSUCO James Swan yageze i ajo aje guhura  na Joseph Kabila
Uncategorized

Goma :Umukuru wa MONSUCO James Swan yageze i ajo aje guhura  na Joseph Kabila

Mwizerwa Ally
Last updated: November 3, 2026 4:50 am
Mwizerwa Ally
Share
SHARE

Mu gihe umutwe wa FRN usumbirije umujyi wa Uvila Umukuru wa MONUSCO yasesekaye iGoma

Umuyobozi w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yageze i Goma kuri uyu  wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2026, aho ateganya kugirana ibiganiro n’abahagarariye Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ihuriro riyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC.

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’uko iri huriro ritangaje ko risimbuye Alliance Fleuve Congo (AFC), ryari riyobowe na Corneille Nangaa, mu gihe imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu ikomeje.

MONUSCO yatangaje ko uru ruzinduko rugamije gukomeza ibiganiro isanzwe igirana n’impande zifite uruhare mu bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC. James Swan ateganya guhura n’abahagarariye FRN, mu buryo bukomeza ibiganiro yari isanzwe igirana n’abayobozi ba AFC/M23.

Ibyo biganiro bizibanda ku kurinda abasivili, korohereza ibikorwa by’ubutabazi no gushyigikira inzego zishinzwe gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Iri huriro rihuza imitwe n’abanyapolitiki bari basanzwe bafitanye isano na AFC, irimo n’umutwe wa M23. Corneille Nangaa, wari uyoboye AFC, yabaye umwe mu bayobozi bungirije Kabila muri iyi nyubako nshya.

Kuba MONUSCO igiye kugirana ibiganiro n’abahagarariye FRN bifite igisobanuro mu rwego rw’umutekano, kuko uyu mutwe ufite uruhare mu kugenzura ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC, birimo umujyi wa Goma.

Ku ruhande rwa Loni, kugirana ibiganiro n’abafite uruhare mu mirwano ni imwe mu nzira zishobora gufasha mu kurinda abaturage no korohereza ibikorwa by’ubutabazi.

How to Write Better AI Prompts for Teaching
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Sud-Kivu: Hateganyijwe Urugendo Rwo Gusaba Amahoro Muri Uvira
Next Article Abasirikare 254 ba Centrafrique Basoje Amahugurwa mu Bikorwa by’Ingabo Zidasanzwe mu Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

Abanyamakuru bakomeje guhunga: Ni ibihe bibazo bavuga ko bibugarije?

By
Mwizerwa Ally
Uncategorized

Is the War in Eastern DR Congo Nearing Its End? What Analysts Say About the Washington and Doha Peace Talks

By
ICYITEGETSE Florentine

Ubusesenguzi: Ese koko uwahoze ari Perezida w’uRwanda Habyarimana Juvenal  yari Umugande?

By
Mwizerwa Ally
Uncategorized

Masisi: Fighting between FARDC and AFC/M23 continues for third consecutive day

By
Mwizerwa Ally
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?