Umutwe wa gisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN-M23) washinje ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije kugaba ibitero mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, birimo Masisi na Minembwe.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 3 Ugushyingo 2026, umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibitero byagabwe mu duce dutuwe n’abaturage mu Karere ka Masisi byahitanye abantu bane, abandi 10 bagakomereka.
Yavuze ko ibi bitero byatangiye ahagana saa 06:20, byibasira imidugudu ya Mahanga, Buhimba na Kazinga, hakoreshejwe imbunda ziremereye n’ingabo zagendaga ku butaka.
Kanyuka yavuze ko ibitero byabaye mu gihe intumwa za MONUSCO zari mu biganiro i Goma n’abayobozi ba FRN, birimo uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila Kabange, uyu mutwe ugaragaza nk’umuyobozi wawo.
Nyuma y’ibyo bitero, FRN-M23 yatangaje ko yashyize ingabo zayo muri ibyo bice, ivuga ko ari mu rwego rwo kurinda abaturage no gushyiraho umutekano.
Mu rindi tangazo, Kanyuka yashinje ingabo za Leta ya RDC kugaba ibitero bibiri bikoresheje indege zitagira abapilote (drones) mu Mujyi wa Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yavuze ko ibyo bitero byabaye ku mugoroba wo ku wa 3 Ugushyingo, icya mbere kikaba saa 20:30, ikindi kigakurikiraho saa 20:55.
FRN-M23 yavuze ko ibyo bitero byangije amazu n’ibindi bikoresho by’abaturage, ariko ivuga ko kugeza ubwo yatangazaga ayo makuru itari yabasha kumenya umubare w’abahitanywe na byo cyangwa uburemere bw’ibyangiritse.
Ibi birego byatangajwe mu gihe mu Mujyi wa Goma hari hakomeje ibiganiro hagati ya MONUSCO n’abayobozi ba FRN, byibanze ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, inzira y’amahoro ya Doha n’uburyo bwo gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge.
Kugeza ubu, amakuru y’abaturage bane bishwe n’abandi 10 bakomeretse muri Masisi, kimwe n’ibyangiritse muri Minembwe, aturuka ku ruhande rwa FRN-M23. Nta tangazo ry’ingabo za FARDC cyangwa rya Guverinoma ya RDC ryari ryatangazwa risubiza ibyo birego ubwo La Prunelle RDC yasohoraga iyi nkuru.
Rwandatribune.rw
