Umunyapolitiki Moïse Katumbi, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko yigeze guhura inshuro nyinshi na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu gihe we na Félix Tshisekedi bari bakiri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Katumbi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, aho yasobanuye ko izo nama zabereye mu mijyi itandukanye irimo Kigali mu Rwanda, Bruxelles mu Bubiligi na Addis-Abeba muri Ethiopia.
Yavuze ko zimwe muri izo nama yazigiriyemo hamwe na Félix Tshisekedi, mbere y’uko uyu aba Perezida wa RDC. Icyo gihe bombi bari mu banyapolitiki barwanyaga umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.
Katumbi yavuze ko Perezida Kagame yabakiriye i Kigali ndetse no i Bruxelles, ashimangira ko guhura n’umukuru w’igihugu cy’abaturanyi bidakwiye gufatwa nk’ikosa.
Yagize ati: “Igihe twari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe na Félix Tshisekedi, yaraduhaye umwanya i Kigali, igihe twarwanyaga ihindurwa ry’Itegeko Nshinga. Yaduhaye umwanya no i Bruxelles. Guhura na Perezida Kagame si icyaha.”
Ku bijyanye n’urugendo aherutse gutangaza ko ashaka gukorera i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Katumbi yavuze ko atagamije guhura na Perezida Paul Kagame.
Ahubwo, yavuze ko ashaka guhura na Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa RDC, ubu akaba ayoboye umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN).
Katumbi yanavuze ko atabona ikibazo mu kuba yanyura i Kigali kugira ngo agere i Goma, ashimangira ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika.
Ati: “Kigali ni igihugu cyo muri Afurika.”
Ibi abitangaje mu gihe umwuka wa politiki n’umutekano hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’umutwe wa FRN ukomeje kuba mubi.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri RDC aherutse gutangaza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bazajya i Goma batabanje kubisabira uruhushya bashobora gukurikiranwa n’ubutabera.
Ibi bituma gahunda ya Katumbi yo kujya i Goma no guhura na Joseph Kabila ikomeza gukurura amatsiko, cyane ko uwo yifuza guhura na we ari umwe mu bantu bafite uruhare rukomeye mu bibazo bya politiki n’umutekano biri muri RDC.
