Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyizeho abayobozi bashya b’amakomine ya Kiliba, Luvungi na Sange, aherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko bikubiye mu cyemezo cyashyizweho umukono i Kinshasa ku wa 27 Ukwakira 2026 na Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano, Shabani Lukoo Bihango, abo bayobozi bashyizweho by’agateganyo.
Muri Komine ya Kiliba, BUNANA WA BUNANA Emanuel yagizwe burugumesitiri, yungirijwe na NEEMA MIBINDA.
Muri Luvungi, KASHALI VITA Ernest yagizwe burugumesitiri, naho BIRIKWOKWO MUREFU Luc agirwa umwungirije.
Muri Komine ya Sange, MUHUNGIRA David yagizwe burugumesitiri, yungirijwe na BUTOTO Sylvie Anastasie.
Izi mpinduka zigamije gutuma ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukora neza, gushimangira ububasha bwa Leta muri utu duce no guteza imbere imiyoborere y’ibanze.
Amakuru yatangajwe na PRIME ACTUS; Rwandatribune ntirabona inyandiko y’umwimerere y’icyemezo kugira ngo iyagenzure mu buryo bwigenga.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw
