Urukiko Rukuru rwa Mombasa muri Kenya rwakatiye umuvugabutumwa Paul Nthenge Mackenzie igifungo cy’imyaka 200 nyuma yo kumuhamya uruhare mu rupfu rw’abantu 191, barimo abana 190, biciwe mu ishyamba rya Shakahola bazira inyigisho ze z’idini.
Igihano cyatanzwe ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, cyakurikiye icyemezo cy’urukiko cyo ku wa 19 Ukwakira 2026, ubwo Mackenzie n’abandi 28 bareganwaga bahamywaga ibyaha byo kwica abantu 191.
Urukiko rwashyize mu byiciro bibiri ibyaha Mackenzie yahamijwe, rumukatira imyaka 100 kuri buri cyiciro.
Imyaka 100: kubera abantu 183, barimo abana 182 n’umuntu mukuru umwe, bishwe bazira inzara.
Imyaka 100: kubera abana umunani bishwe mu buryo butaziguye, hakoreshejwe urugomo.
Ibi bihano byategetswe gukurikirana, bituma igiteranyo kiba imyaka 200 y’igifungo.
Urukiko kandi rwakatiye abandi 28 bareganwaga na Mackenzie ibihano biri hagati y’imyaka 10 na 160 y’igifungo.
Mackenzie yari umuyobozi wa Good News International Ministries, itorero yashinze rikagira abayoboke mu bice bitandukanye bya Kenya.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yashishikarizaga abayoboke be kujya mu ishyamba rya Shakahola, aho yababwiraga kwiyiriza ubusa kugeza bapfuye kugira ngo bazahure na Yesu mu ijuru mbere y’uko isi irangira.
Urukiko rwanzuye ko inyigisho ze zatumye abayoboke bimukira muri iryo shyamba, bagatangira kwiyiriza ubusa, babanje kubikora ku bana, hakurikiraho urubyiruko, abagore n’abagabo.
Abashakaga kubireka cyangwa kurya no kunywa bahanishwaga gukubitwa, gufungwa no gukumirwa kugira ngo bakomeze gukurikiza amabwiriza bahawe.
Mackenzie yahakanye ko yigeze guhatira abantu kwiyicisha inzara, ariko urukiko rwanze ibisobanuro yatanze rumuhamya ibyaha.
Abantu basaga 400 ni bo bamaze kuboneka
Iyi dosiye yamenyekanye cyane muri Mata 2023, ubwo inzego z’umutekano zatangiraga gucukura imva rusange mu ishyamba rya Shakahola, hafi y’umujyi wa Malindi.
Imibiri 448 ni yo ivugwa ko yabonetse muri iryo shyamba, nubwo urubanza rwaciwe ku rupfu rw’abantu 191 gusa.
Mackenzie kandi akurikiranywe mu rundi rubanza rurebana n’urupfu rw’abantu 52 babonetse mu kandi gace kari hafi y’ishyamba rya Shakahola. Ibyo bituma umubare w’abantu bakekwaho gupfa bazize ibikorwa by’iri tsinda ugera hafi kuri 500.
Umwunganizi wa Mackenzie mu mategeko, Lawrence Obonyo, yatangaje ko agiye kujuririra igihano umukiliya we yahawe.