U Bufaransa buri gukora ibiganiro n’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bugamije gukumira ko iki gihugu cyava mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), mu gihe hakomeje kutumvikana ku kongera gutorera Louise Mushikiwabo kuyobora uyu muryango.
Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, avuze ko igihugu cye gishobora kuva muri OIF mu gihe Mushikiwabo, ukomoka mu Rwanda, yaba yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu.
Ikinyamakuru Jeune Afrique, mu makuru cyasohoye ku wa 6 Ugushyingo 2026, cyatangaje ko u Bufaransa bwatangiye kongera imbaraga mu biganiro bya dipolomasi kugira ngo hirindwe ko RDC ifata icyemezo cyo kuva muri uyu muryango.
Amakuru yatangajwe na Jeune Afrique avuga ko Tshisekedi yagejeje kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, umuburo w’uko igihugu cye gishobora kuva muri OIF mu gihe Mushikiwabo yakongera gutorerwa kuyiyobora. Ibi ngo yabivuze ubwo Barrot yasuraga Kinshasa ku wa 2 Ukwakira 2026.
Mu gushaka gukemura iki kibazo, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bivugwa ko yasabye Tshisekedi ko amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF yasubikwaho umwaka umwe cyangwa ibiri, Mushikiwabo agakomeza kuyobora muri icyo gihe. Icyakora, Perezida wa RDC ngo ntiyemeye icyo cyifuzo.
U Bufaransa kandi bwongereye ibiganiro n’abayobozi batandukanye ba RDC, barimo Crispin Mbadu, Minisitiri wungirije ushinzwe ibijyanye na Francophonie na Diaspora, ndetse n’abandi banyapolitiki bo mu karere, hagamijwe gushaka umuti w’iki kibazo.
Impungenge za Paris zishingiye no ku ruhare RDC ifite muri OIF. Iki gihugu gifite abaturage barenga miliyoni 100, kikaba kiri mu bihugu bifite umubare munini w’abavuga Igifaransa ku Isi. Kucyibura byaba ari igihombo gikomeye ku muryango uhuriyemo ibihugu n’abaturage bakoresha urwo rurimi.
Hagati aho, RDC ikomeje gushyigikira umukandida wayo, Juliana Amato Lumumba, umukobwa wa Patrice Emery Lumumba wabaye Minisitiri wa mbere w’Intebe wa Congo nyuma y’ubwigenge.
Ahanganye na Louise Mushikiwabo, usanzwe ayobora OIF, ndetse na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania na Coumba Ba wo muri Mauritania.
Amatora yo guhitamo Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF ateganyijwe ku wa 15 n’uwa 16 Ugushyingo 2026, mu nama izabera i Phnom Penh muri Cambodia.
Ku ruhande rwa RDC, ikibazo ntikigarukira ku guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, ahubwo cyahindutse n’ikibazo cya dipolomasi, aho Kinshasa itifuza ko Mushikiwabo ahabwa manda ya gatatu.
Nubwo u Bufaransa buri gukora ibiganiro kugira ngo RDC itava muri uyu muryango, kugeza ubu nta cyemezo cya nyuma cyatangajwe na Kinshasa cyo kuwuvamo.