Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagiranye ibiganiro i Paris mu Bufaransa, bigamije kureba aho ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bukungu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umutekano bugeze.
Ibi biganiro byabaye ku wa 5 Ugushyingo 2026, mu nama ya kabiri ya Komite ihuriweho n’ibihugu byombi ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye bw’ingamba (Strategic Partnership Agreement).
Intumwa za RDC zari ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubukungu, Daniel Mukoko Samba, mu gihe iza Amerika zari ziyobowe na Chris Kulukundis, umujyanama mukuru mu Biro bishinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika.
Mu byaganiriweho harimo uko RDC na Amerika byakomeza gukorana mu gucukura no kongera agaciro k’amabuye y’agaciro y’ingenzi aboneka muri RDC, arimo umuringa na cobalt, ndetse no gushaka uburyo yakongerwa agaciro atarasohoka mu gihugu.
Ibihugu byombi kandi byasuzumye aho imishinga y’ingenzi ihuriweho igeze, irimo Umuhanda wa Gari ya Moshi wa Lobito uhuza ibihugu byo mu karere n’amasoko mpuzamahanga, ndetse n’umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Grand Inga.
Ikindi cyagarutsweho ni uruhare rw’umutekano mu kugera ku ntego z’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Byashimangiwe ko amahoro n’umutekano ari ingenzi kugira ngo ishoramari rirambye rishobore gukorwa muri RDC.
Iyi nama kandi yagarutse ku buryo ishyirwa mu bikorwa ry’ubu bufatanye ryagirira akamaro abaturage ba Congo, binyuze mu guhanga imirimo, guteza imbere ubumenyi no kongera ubushobozi bw’ibigo bikorera muri ibyo bihugu.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ku wa 6 Ugushyingo, ibihugu byombi byagaragaje ko bishaka ko amasezerano byagiranye avamo imishinga ifatika aho kuguma ku masezerano yanditse gusa.
Ibi biganiro bibaye mu gihe RDC ishaka kongera umubare w’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu gihe Amerika na yo ishaka kongera amahirwe yo kubona amabuye y’ingenzi akoreshwa mu nganda no mu ikoranabuhanga.
Kugeza ubu, ibiganiro byatangaje ko hari intambwe imaze guterwa mu mishinga imwe n’imwe, ariko nta nkunga nshya cyangwa amafaranga mashya yo gushora mu mishinga runaka byatangajwe muri iyo nama.