Sunday, 22 Nov 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
FRN Yigaruriye Utundi Turere 4 Muri Kalehe
Uganda: Ubutumwa Bwa Muhoozi Kuri Alupo Bwakurikiwe no Kuburirwa Irengero kwa Konti Ye ya X
RDC: Abasirikare 66 Bakatiwe Urwo Gupfa Bazira Ubugwari mu Ntambara
RDC: Ikibuga cy’Indege cya Bunia Cyakomeje Gufungwa Kugeza Muri Gashyantare 2027
OMS Yihanangirije ku Bitero Byagabwe ku Bigo Bivura Ebola Muri Kivu ya Ruguru
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Tshisekedi Arashaka Kuvugana na Kabila Ariko Bikaba Iby’Ubusa
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Tshisekedi Arashaka Kuvugana na Kabila Ariko Bikaba Iby’Ubusa

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: November 8, 2026 1:07 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Amakuru avuga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagerageje inshuro nyinshi kugirana ibiganiro kuri telefoni n’uwahoze ayobora icyo gihugu, Joseph Kabila, ariko ntibimuhire.

Aya makuru avuga ko Tshisekedi yashakaga kuvugana na Kabila mu gihe umwuka wa politiki n’umutekano muri RDC ukomeje kuba mubi, cyane cyane bitewe n’intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bw’igihugu nk’uko Sauvons la RDC-Officiel ibitangaza.

Bivugwa ko Perezida Tshisekedi yagerageje no kwifashisha Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC (MONUSCO), James Swan, kugira ngo amufashe koroshya uburyo bwo kuganira na Kabila.
Icyakora, na bwo ngo ntibyatanze umusaruro, kuko Kabila atigeze yemera ko bagirana icyo kiganiro kuri telefoni.

Ibi bibaye mu gihe James Swan aherutse kugirira uruzinduko i Goma, aho ku wa 3 Ugushyingo 2026 yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila, ugaragazwa nk’umuyobozi w’umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN).

Muri iyo nama, Kabila yari aherekejwe na Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa, abandi bayobozi bakuru ba FRN.

Ku ruhande rwa MONUSCO, ibiganiro byibanze ku kurinda abasivili, korohereza ibikorwa by’ubutabazi no gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano.

Nubwo amakuru y’uko Tshisekedi yagerageje kuvugana na Kabila ataremezwa n’itangazo ry’ubuyobozi bwombi, agaragaza uko umwuka hagati y’aba banyapolitiki ukomeje kuba mubi.

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Tanzania na RDC mu Bufatanye Bushya bwa Gisirikare bwo Gufata Abashakishwa na Kinshasa
Next Article RDC na Amerika Byongeye Kuganira ku Mabuye y’Agaciro n’Umutekano
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Umunyamabanga w’Ingabo za Amerika Dan Driscoll yeguye ku mirimo

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Sénégal Yashyigikiye Kandidatire Ya Macky Sall Ku Buyobozi Bwa Loni

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC:Mushobekwa Yitandukanyije na Kabila ku Rugamba Rwitwaje Intwaro

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Pham Yavuze ko Ishingwa ry’Ihuriro Rishya rya Kabila Risobanura Impamvu Amerika Yamufatiye Ibihano

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?