Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Visi Perezida w’icyo gihugu, Jessica Alupo, agomba kwitegura kuva ku mirimo ye, amushinja ubuhemu no kugira uruhare mu bikorwa ashinja uwahoze ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo, Gen. Peter Elwelu.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2026, Muhoozi yavuze ko igihe cyo kwihangana cyarangiye, asaba uzaba ari kuri uwo mwanya kwitegura kuwutanga.
Yagize ati: “Ku bijyanye no kuba Visi Perezida, ndumva tumaze igihe kinini twihangana. Uwo ari we wese uri kuri uwo mwanya akwiriye kwitegura kuwutanga vuba.”
Muhoozi yanavuze ko aramutse abaye Visi Perezida, Guverinoma ya Uganda yakorera ku murongo w’imikorere ya gisirikare, kugira ngo hakurweho ibyo yise imikorere idatanga umusaruro.
Yashinje kandi Alupo kuba yarashyigikiye ibikorwa by’ubuhemu ashinja Gen. Peter Elwelu, avuga ko nibigaragara ko yabigizemo uruhare azabibazwa ndetse ashobora gufatwa.
Ibi birego byatanzwe na Muhoozi ntibirahamywa n’urukiko, kandi Visi Perezida Alupo ntiyari yagira icyo abitangazaho.
Mu bundi butumwa, Muhoozi yongeye gushinja Alupo kuba yarashyigikiye Amama Mbabazi ubwo yahataniraga kuyobora Uganda ahanganye na Perezida Yoweri Museveni mu matora yo mu 2016.
Nyuma y’ubu butumwa, konti ye ya X, @mkainerugaba, ntiyongeye kuboneka mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2026. Impamvu yatumye itaboneka ntiyari yatangazwa.
Jessica Alupo yabaye Visi Perezida wa Uganda mu 2021, akaba ari muri Guverinoma ya Perezida Yoweri Museveni, se wa Muhoozi.